Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 38: IMANA ISUBIZA YOBU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 38 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 38
[1] Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
[2] “Uwo ni nde wangiza inama n’amagambo atarimo ubwenge?
[3] Noneho kenyera kigabo, kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.
[4] Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge.
[5] Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?
[6] Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,
[7] Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?
[8] Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, igihe yavaga mu nda y’isi,
[12] Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo.
[18] Mbese wamenya neza ubugari bw’isi? Bivuge niba ubizi byose.
[19] “Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana ibaza Yobu ibibazo bimubwira ububasha n’ubushobozi bwayo.

1️⃣ IMANA IBAZA YOBU
Imana yabajije Yobu, atari ukubera ko itazi ibisubizo, ahubwo kwari ukugirango yitekerezeho, no kugirango ayimenye biruseho! Imana ibaza Adamu ngo urihe? (Mu Itangiriro 3:10-12) Suko itari izi aho ari, ahubwo kwari ukugirango asubize kandi ayibwize ukuri, kandi amenye uburemere bw’icyo yakoze!

➡️ Muri iki gihe Imana iganirira natwe mu Ijambo ryayo, Bibliya. Kandi yaduhaye Mwuka Wera ngo adusobanurire twumve icyo Imana itubwira. Senga usabe gusobanukirwa n’ubwiru bw’Imana. (Abefeso 1:9) – Itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera.

2️⃣ UKUBOKO K’UWITEKA NIKO KWAREMYE BYOSE
Imana ibwira Yobu ibitangaza n’ubwiru bw’irema, yongeraho n’ibindi bibazo byinshi bitareba gusa imfatiro z’isi, ahubwo binareba n’amabanga y’ibihe ndetse n’ay’inyenyeri. (Um. 31) “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?
Hanyuma Uwiteka abwira Yobu iby’iremwa ry’isi, no kuri buri kintu cyose cy’ubwenge bw’umuntu (Um. 36) no ku mibereho y’inyamaswa (Um. 39-41).

➡️ Hari itandukaniro hagati y’Imana n’umuntu yaremye. Niyo mpamvu ibihangano by’abantu bimara igihe gito, bigasaza cg bigahindagurika. Twirinde guhinyuza Imana, twemere ko ari Umuremyi n’Umugenga wa byose.

🛐 MANA DUHE GUSOBANUKIRWA N’UBWIRU BWAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 38: IMANA ISUBIZA YOBU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *