Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 5: KUMENYA IGIHE, AHANTU N’IBURYO WAKORESHA AMAGAMBO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 5

[6]Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka.
[7]Nyamara umuntu avukira umuruho, Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere.
[8]“Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.
[9]Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, N’ibitangaza bitabarika.
[10]Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima.
[11]Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.
[12]Yica imigambi y’incakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.
[15]Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye.
[16]Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa.
[17]“Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.
[18]Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza.
[19]Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.
[20]Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota.
[21]Uzahishwa intonganya z’ururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.
[24]Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by’amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.
[25]Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi.
[26]Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo.
[27]Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana niyo yomora koko Kandi nta kiyitungura.

1️⃣BYOSE BIRI MU MUGAMBI W’IMANA

▶️Nk’uko bikunze kubaho, ukuri ni uko aha hari byinshi cyane bikomeye bitazwi na Elifazi n’abandi bose ndetse na Yobu ubwe. Bityo kwihutira guca imanza kwa Elifazi, ndetse no mu iyobokamana rye ryose ririmo ukuri, sibyo byari bikwiriye gukorwa, ukurikije ibihe Yobu yari arimo.(SS 2016.64)

▶️Nubwo Elifazi yari afite ukuri, Yobu nawe akigerekaho iyo mibabaro yose, amagambo yavuze yayamubwiye ahubutse kandi ntiyayamubwiye mu gihe gikwiriye. Yobu agereranya abantu bose, kuko twese twafatiwe mu ntambara ikomeye, kandi twese tuyibabariramo, kandi twese dukenera kugirirwa impuhwe ku rwego runaka no gukomezwa si ibibwirizwa.
Nta gushidikanya hari ahantu n’igihe runaka umuntu abasha kwigishirizwamo, ariko igihe umuntu yicaye mu ivu, amagara amucika, abana be bapfuye n’umubiri we wuzuye ibisebe, icyo si cyo gihe cyo kumubwiriza. (SS 2016.65)
🔰Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu ,kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira (1Kor 10:13)

⚠️Ni byiza gusura abababaye, ariko wibaze mu gihe barimo igikenewe cyane kurusha ibindi , ashobora gukenera amasengesho, amagambo ahumuriza , ifunguro, gukorerwa isuku, ni byinshi gerageza abo usura bajye basigara bafite ihumure, banezerewe borohewe mu mutima bajye bifuza guhora basurwa nawe, kdi ukababwira ko Imana ibakunda ibafiteho umugambi mwiza.

2️⃣NI IKI KIBA NYUMA YO KUGERAGEZWA?

🔰Kubabazwa kwangiriye umumaro, kugira ngo nige amategeko wandikishije (Zb119:71)

▶️Umunyezaburi we yashoboraga kubona icyiza kiri mu bigeragezo byari bimwugarije. Nta gushidikanya rimwe na rimwe hari ubwo ibigeragezo bishobora kutubera umugisha utagaragarira amaso .
Muri ibyo hari igihe hari ibitugarura ku Mwami Imana, cyangwa bikatuzana ku Mana tutari tuyizi.
⚠️Ni inde utarumva inkuru z’abantu bahuye n’ibibazo mu mibereho yabo, bagera aho rukomeye bakagarukira Imana cg bakayiyegurira bwa mbere?
▶️Hari ubwo rero ibigeragezo, n’ubwo byaba biteye ubwoba bite kandi bikaba bikomeye, bishobora gukoreshwa kubw’ibyiza dushobora kuzabona hanyuma. Ubundi hakaba ubwo bidutungura ndetse bikaba bidafite n’impamvu. (SS 2016.60)

⏩Wowe se haba hari ibigeragezo wanyuzemo cg abavandimwe ukaza kubona ibyiza hanyuma? Izere Imana yo Byiringiro byacu mubyo unyuramo byose izagucira icyanzu.

🛐 UHORAHO DUHE KUMENYA IGIHE N’AMAGAMBO AKWIRIYE TWAFASHISHA ABANDI🙏

Wicogora Mugenzi.

To Couples page 38.

One thought on “YOBU 5: KUMENYA IGIHE, AHANTU N’IBURYO WAKORESHA AMAGAMBO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *