Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 6: HAMANI ACOGORERA IMBERE YA MORIDEKAYI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 6
[1] Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami,
[2] basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.
[3] Umwami arabaza ati”Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?” Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati”Nta cyo yahawe.”
[4] Umwami arabaza ati”Ni nde uri mu rugo?” Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.
[7] Hamani asubiza umwami ati”Uwo umwami akunze kubaha,
[8] bazane imyambaro y’ubwami umwami ajya yambara, n’ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ry’ubwami.
[9] Maze iyo myambaro n’iyo farashi babihe umwe wo mu batware b’umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n’iyo farashi, barangururire imbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.’ “
[10] Nuko umwami abwira Hamani ati”Huta wende imyambaro n’ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Morodekayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.”
[11] Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati”Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya igihe gikwiriye Imana irigaragaza.

1️⃣ IBISUBIZO BYIHUSE
🔰 Burya Imana inyuza ibisubizo mu nzira nyinshi bitewe n’icyo ishaka kwigisha ubwoko bwayo.

🔰 Kujya imbere y’umwami kwa Esiteri, ineza ikomeye yagaragarijwe, inkera y’umwami n’umwamikazi yatumiwemo Hamani wenyine, uko umwami yabuze ibitotsi, ibi byose byabaye inzira yo gusubizwa ku bwoko bw’Abayuda. Mu mibereho yacu yose yo kuba tudashyitse kandi tutagira kivurira, dukwiriye kwiringira Umukiza wacu wabambwe kandi akazuka. Nta n’umwe uzarimbuka nabigenza atyo. Urutonde rw’imibereho yacu y’umwijima yaranzwe n’ubugoryi iri imbere y’amaso y’Uhoraho. AA 130.3

2️⃣ GUHABWA ICYUBAHIRO KWA MORIDEKAYI
🔰 Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, Kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. (Imigani 8:18)

📖 [11] Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati”Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
❓Mbese waba ushaka icyubahiro? Niwubaha Uwiteka Uwiteka azagushyira hejuru ariko nushaka kwiha ikuzo uzamanuka rwose pe! Ngaho saba Imana ikubashishe guhitamo igikwiriye.

3️⃣ GUKORWA N’ISONI KWA HAMANI
🔰 Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro. (Imigani 18:12)

📖 [13] Aherako atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw’Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”

⁉️⁉️⁉️Wari uziko burya abantu basobanukiwe n’uwo uriwe? Nubwo ubona bagufata nk’udafite agaciro basobanukiwe neza ko uri uwo mubwoko bwatoranijwe, ishyanga ryera. Ngaho komera ku gaciro kawe n’abagashidikanyaho bazarushaho kugasobanukirwa. Ngaho komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe (Ibyah 3:11).

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUKOMERA KUGACIRO KACU.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 6: HAMANI ACOGORERA IMBERE YA MORIDEKAYI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *