Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 3: UMWAMI ARITAZERUSI AGWA MU MUTEGO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 3
[1] Hanyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz’abatware bose bahakanywe.
[2] Abagaragu b’umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.
[3] Bukeye abagaragu b’umwami bari ku irembo ry’ibwami babaza Moridekayi bati”Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry’umwami?”

[4] Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.
[5] Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.
[8] Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati”Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.

[9] Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z’ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b’umwami, bazishyire mu bubiko bwe.”
[10] Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w’Abayuda.
[11] Umwami abwira Hamani ati”Ifeza uzihamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.”
[12] Bukeye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b’umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe batwaraga ibihugu bye byose, n’ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n’ikimenyetso cy’impeta ye.
[13] Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by’umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n’abato, abana bato n’abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Irinde utagwa mu mutego w’umwanzi.

1️⃣ GUTUNGURWA N’AMAKUBA
🔰 Hagati aho mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi ibintu byagendaga bihinduka mu buryo bwihuse. Dariyo Hiyasitasipesi, uwo Abayuda bari baragiriwe ineza ikomeye ku ngoma ye yaje gusimburwa na Ahasuwerusi Ukomeye. Ku ngoma y’uyu Ahasuwerusi ni ho bamwe mu Bayuda bari baranze kumvira ubutumwa bwabasabaga guhunga bahuye n’akaga gakomeye. Kubera ko bari baranze kubonera icyuho mu nzira yo gucika Imana yari yaratanze, ubu noneho urupfu rwari rubibasiye. AnA 560.2

⏯️ Akoresheje Hamani wakomokaga kuri Agagi kandi wari umutware ukomeye mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi, ubu noneho Satani yakoze uko ashoboye kugira ngo arwanye imigambi y’Imana. Hamani yangaga urunuka Moridekayi w’Umuyuda. Nta kintu kibi Moridekayi yari yarakoreye Hamani, uretse gusa yari yaranze kumwubaha bisa no kumuramya. “Abonye ko gufata Moridekayi wenyine ntacyo bimaze” Hamani yacuze umugambi mubisha wo kurimbura Abayuda bose aho bari bari hose mu gihugu cya Ahasuwerusi, ndetse akarimbura ubwoko bwa Moridekayi. Esiteri 3:6. AnA 560.3

⚠️ Iri ni somo ryiza cyane ritwigisha ko tutagomba kwirara ahubwo ko tugomba guhora turi maso tukibuka ko umwanzi uturwanya atajya ahunikira ahubwo ko gihe tudatekereza dushobora gutungurwa.

2️⃣ KUGWA MU MUTEGO
🔰 Ayobejwe n’ibinyoma bya Hamani, umwami Aritazerusi yagushijwe mu mutego wo guca iteka ryasabaga ko Abayuda bari baratatanye ndetse banyanyagiye mu mahanga yo mu ntara zose z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bose bicwa. (umurongo wa 8). Hashyizweho umunsi Abayuda bagombaga kurimburwa kandi imitungo yabo ikanyagwa. Ntabwo umwami yigeze azirikana ingaruka ndende zari guherekeza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’iryo teka yari aciye. Satani ubwe, ari wari nyirabayazana wihishe w’uwo mugambi mubisha, yageragazaga gutsemba ku isi abari bakibarizwaho kumenya Imana y’ukuri. AnA 561.1

⚠️ Satani ntajya arambirwa ku manywa na nijoro ntaruhuka. Nshuti nkunda niba satani abasha gutega umwami w’abami umutego nk’uyu akawugwamo wowe wibwira ko agutega ingana iki? None urakoresha izi he ngamba zo kwirinda imitego y’uwo mushukanyi? Ongera ubitekerezeho.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUTAHURA IMITEGO Y’UMWANZI SATANI🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 3: UMWAMI ARITAZERUSI AGWA MU MUTEGO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *