Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 2: ESITERI YIMIKWA KUBERA IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya ESITERI, usenga kandi uciye bugufi .

📖 ESITERI 2
[1]Hanyuma y’ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n’ibyo yakoze. n’igihano bamuhannye.
[2]Maze abagaragu b’umwami b’abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b’inkumi beza,
[3]kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by’ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b’inkumi beza bose mu nzu y’abagore mu murwa w’i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.
[4]Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.
[7]Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk’umwana we.
[8]Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w’i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w’abagore.
[9]Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n’imigabane ye n’abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y’umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n’abaja be, amushyira mu nzu y’abagore aheza haruta ahandi hose.
[17]Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.
[21]Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry’ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.
[22]Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.
[23]Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y’umwami mu gitabo cy’ubucurabwenge.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuba umwamikazi uri umukobwa umunyagano babyo birashoboka iyo ari umugambi w’Ishoborabyose.

1️⃣UWO IMANA YAMBITSE IGIKUNDIRO

📖Esteri 2:9,17
Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n’imigabane ye n’abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y’umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n’abaja be, amushyira mu nzu y’abagore aheza haruta ahandi hose….
Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

➡️Ushaka kugira igikundiro nta bundi buryo bwizewe uretse kugihabwa n’Imana. Abakwangaga bakakwishimira, abakurenganyaga bakakurengera. Uwiteka akorera mu ntekerezo z’abantu bagakora ugushaka kwe, niyo baba batamuzi.

2️⃣UBUTABAZI MU BIHE BIRI IMBERE

🔰Ku ngoma y’uyu Ahasuwerusi ni ho bamwe mu Bayuda bari baranze kumvira ubutumwa bwabasabaga guhunga bahuye n’akaga gakomeye. Kubera ko bari baranze kubonera icyuho mu nzira yo gucika Imana yari yaratanze, ubu noneho urupfu rwari rubibasiye. AnA 560.2

🔰Ku ngoma y’uyu Ahasuwerusi ni ho bamwe mu Bayuda bari baranze kumvira ubutumwa bwabasabaga guhunga bahuye n’akaga gakomeye. Kubera ko bari baranze kubonera icyuho mu nzira yo gucika Imana yari yaratanze, ubu noneho urupfu rwari rubibasiye. AnA 560.2

➡️Imana ireba ibizaba yatumya Esteri aba umwamikazi, kugirango azabe umuyoboro wo kurokora ubwoko bwe mu bihe satani azashaka kuburimbura.
⚠️No mu bihe biri imbere satani azagerageza kurimbura ubwoko bw’Imana, ariko Imana izatabara ubwoko bwayo (Daniyeli 12:1).
Uzaba uri ku ruhande rw’Imana cg ababurenganya❓Uruhande rufatwa none kuko ntawe umenya ikizamubaho ejo.

🛐MANA NZIZA UHORA UCIRA ICYANZU ABANA BAWE, NATWE DUHE KUBA MU RUHANDE RW’ABAKUNAMBAHO MU BIHE BYOSE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 2: ESITERI YIMIKWA KUBERA IMANA”
  1. Amena. Imana ishimwe kuko ibyo tunyuramo byose iba ifite uburyo bwiza yabiteguyemo. Dukomeze kuyizera no kuyiringira.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *