Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 28: KWIMŪRA IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 28

(1)Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n’Uwiteka nka sekuruza Dawidi
(2)Ahubwo agendana ingeso z’Abami b’Abisirayeli, aremera Bali ibishushanyo biyagijwe
(3)Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, acisha abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.
(4)Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y’igiti kibisi cyose.
(5)Nicyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiza umwami w’i Siriya, Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane babajyana i Damasiko kandi arongera aratangwa, agabizwa umwami w’Abisirayeli arabamunesha yica benshi cyane.
(16) Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashuli ngo bamuvune.
(17) Kuko Abedomu bongeye gutera Abayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe.
(18)Kandi Abafirisitiya nabo bari bateye imidugudu yo mu bibaya n’iy’Ubuyuda bw’ikusi, bahindura i Betishemeshi na Ayaloni, n’i Gederoti n’i Soko hamwe n’ibirorero byaho, n’i Timuna n’ibirorero byaho barahatura,
(19)Kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahora Ahazi umwami wa Isirayeli kuko yakoze iby’ubugome i Buyuda, agacumura k’Uwiteka cyane.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. N’ubwo isi idushuka tukarengwa tukava ku Mana, nta mahoro y’umunyabyaha.

1️⃣KWIMIKA IBIGIRWAMANA

▶️Niba hari igihe cyabayeho cyo kutiringira Imana no gusenga ibigirwamana mu bami b’Ubuyuda ni ku ngoma y’umwami Ahazi .

▶️Iki cyari igihe cy’akaga gakomeye ku ishyanga ryatoranijwe.
Mu myaka mike cyane gusa, imiryango cumi y’ubwami bwa Usurpaty’abagaboiye gutatanirizwa mu mahanga y’abapagani. Kandi mu bwami bw’ ubuyuda naho ibyagaragaraga inyuma byari umwijima. Imbaraga z’icyiza zagendaga zigabanuka vuba vuba, bityo ingaruka z’ikibi zikiyungikanya. (AnA 207. 3)

2️⃣ KUBA RUHARWA

🔰Bitewe no kugomera Imana kwakomeje kubaho “Uwiteka yacishije abayuda bugufi. “Muri icyo gihe cyo guhanwa, aho kugira ngo Ahazi yihane, yakabije gucumura k’Uwiteka kuko yatambiye imana z’i Damasiko. Yaravuze ati:”Imana z’abami b’Abasiriya zabafashije, nicyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe. “(2 Ngoma 28:19,22) AnA 210.5

⚠️Ubwo Umwami ahazi wari warahakanye Imana yegerezaga iherezo ry’ingoma ye, yatumye inzugi z’ingoro y’Imana zikingwa, imirimo yera yakorerwagamo yarahagaritswe, amatabaza ntiyari acyakira imbere y’igicaniro. Nta bitambo by’ibyaha by’abantu byari bigitambwa. Imibavu yahumuraga neza ntiyari ikizamuka mu ijuru mu gihe cy’igitambo cya mu gitondo n’icya nimugoroba. (AnA 211.2)

❇️Nshuti Mukundwa kwimura Uwiteka bikagera aho gutamba ibitambo bikurwaho ndetse n’inzugi z’ingoro zikingwa usibye no kuba icyaha, no gupfa uba warapfuye.
Uyu munsi bikagera aho utakigira umwanya wo gusabana n’Imana no kwiga ijambo ryayo. No kubangamira abandi cg ukabuza abo ufiteho ububasha kuyiramya uko bikwiye. Emerera Mwuka wera atsinde iby’isi muri wowe. Wikwemera gupfa uhagahaze.

🛐 UWITEKA TUBABARIRE KWIGOMEKA KWOSE KWATUGARAGAYEHO UTUBASHISHE KWIHANA RWOSE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 28: KWIMŪRA IMANA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *