Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 27: NAMBA KU MANA NKA YOTAMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 27

(1)Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabili n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma,Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki,
(2)Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka .Ariko abantu bagumya gukiranirwa.
(3)Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, yubaka n’ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
(5)Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabili n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo .
(6)Nuko Yotamu arakomera kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye .
(7)Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’Abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda .
(8)Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabili n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
(9)Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza ,bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye .

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ese iyo Imana ivuhaye inshingano wishingikiriza ku Mana cg ku bubasha n’imbaraga byawe?

1️⃣IKINYURANYO CY’ABANDI

🔰Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose. Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry’inzu y’Uwiteka ryo haruguru (2 Abami 15:34,35)

⏩Yotamu yima, ntiyigeze asenya cyangwa areka ibyiza se Uziya yakoze, ahubwo yarabikomeje ndetse we akomeza kubaka i Yerusalemu, yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka.
⏩Mu itorero ryawe ufitemo uwuhe mumaro . Ese hari ibyo Itorero ryagezeho kubera wowe? Aho mu bo wasanze ntiwagiye usenya gusa, uteza inzangano n’amacakubiri?
Uyobowe n’ijuru, haranira guhesha Imana icyubahiro.

2️⃣IBIHEMBO BYO KWICISHA BUGUFI

🔰Kandi arwana n’Umwami w’Abamoni arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo, nuko Yotamu arakomera kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye. (umur 5,6)

⏩Gutsinda no guturwa amaturo kwa Yotamu ntibyamuteye kwishyira hejuru cyangwa kuva ku Mana ye kuko yari azi neza ko ufite Imana aba afite byose. Ahubwo ibinyuranye n’ibyo byamuteye gukomera.
⚠️None se wowe bite? Akazi ufite, ibyo ukora byose bigutera kubaha Imana no kuyikorera cyangwa biguha kwiyumvamo irindi sumbwe ryo kugenda uko wishakiye ?

🔰Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo nibwo ibyo byose muzabyongererwa.(Mat 6:33)
🔰Kubaha Uwiteka bitera ubugingo, umwubashye azahora ahaze, ntazagerwaho n’ibibi.(imig 19,23)

🔰Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha , ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira. (imig23;27)

❇️Nshuti mukundwa, Imana iradukunda yadushyize mu ruzabibu rwayo kugira ngo dukore, Imana ihabwe icyubahiro kubw’imirimo yacu myiza idushoboza.

🛐 UWITEKA DUHE KUKUBAHA TUYOBOWE N’UBWENGE MVA JURU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 27: NAMBA KU MANA NKA YOTAMU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *