Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 26: UMWAMI UZIYA AFASHWA AGAKOMERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 26;

(3)Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse. Amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma
(4)Uziya akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose.
Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.
(6)Bukeye aratabara atera abafirisitiya asenya inkike z’i Gati n’izi Yabune n’iza Ashidodi maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi ,maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafirisitiya.
(7)Imana imufasha arwana n’Abafirisitiya, n’Abarabu babaga i Guri Bāli,n’aba Meyunimu.
(8)Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.
(16)Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we ,bituma Akora ibyo gukiranirwa ,acumura k’Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu.
(17)Azariya w’umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n’abatambyi b’Uwiteka, abagabo b’intwari mirongo inani,
(18)babuza umwami Uziya baramubwira bati” Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw’abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye k’Uwiteka Imana.”
(19)Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y’abatambyi mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’icyotero cy’imibavu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana nigutoranya uzirinde kwishyira hejuru.

1️⃣NTUKISHIRE HEJURU

▶️Kwishyira hejuru bibanziriza kugwa ,mu ruhererekane rw’abami ba Isirayeli benshi bagiye batangira neza bagasoza nabi kubwo kwishyira hejuru

🔰Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we ,bituma akora ibyo gukiranirwa ,acumura k’Uwiteka Imana ye. (umur 16)
⏩Uziya kimwe n’abandi bami bamwe na bamwe twagiye tubona bakoreshaga icyubahiro cyabo babaga bafite bakirara bagakora ibyangwa n’Uwiteka bityo amaherezo yabo akaba mabi cyane.
⚠️Ntukirare kuko iyo nshingano ufite ejo Imana yayikwambura ikayiha undi kandi kubwo gufashwa n’Imana akayikora neza. Kora ugifite uburyo rero kandi ntucogore.
🔰Ni ruto ni ruto Lisiferi yifuje kwishyira hejuru. “Ubwiza bwawe nibwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe niko kononnye ubwenge bwawe…(Ezekeli 28:17) Waribwiraga iti”Nzazamuka njye mu ijuru nkunze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana,..nzaba nk’Isumbabyose.(Abak n’Abah 15.1)

⏩Ingaruka Lusiferi yagize we n’abo yari yarashutse bose birukanwe mu ijuru .
Shima Imana kubw’impano yagihaye uyikoreshe neza uzagororerwa.

2️⃣SOBANUKIRWA N’IBIBEMBE

🔰Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe akajya arara mu nzu y’akato (2 Abami 15:5)
⏩Ibibembe ni indwara mbi cyane, indwara idasanzwe, indwara utabona umurwaza, uhabwa akato kugira ngo utanduza abandi,ni indwara yakundaga kuboneka ku bantu bahawe igihano cyo kutizera
🔰Kandi hariho ababembe benshi muri Isirayeli mu gihe cy’imuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya (Luk 4:27)

⏩Nshuti izere Imana nk’Umwami n’Umukiza wawe ibyo dutunze byose natwe ubwacu turiho kubera Imana ,reka impagarike yawe yose imukorere kandi ibikorwa byacu biheshe Imana icyubahiro

🛐 UWITEKA HA IMITIMA YACU KWEMERA KO URI UMWAMI N’UMUKIZA WACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 26: UMWAMI UZIYA AFASHWA AGAKOMERA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *