Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 25: GUTANGIRA NEZA UGASOZA NABI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 25

(1)Amasiya yari amaze imyaka makumyabili n’itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabili n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu.
(2)Akora ibishimwa n’Uwiteka
abikorana umutima utunganye
(3)Bukeye amaze kuganza ku ngoma, ahora abagaragu be bishe se ,ari umwami .
(4)Ariko ntiyica abana babo,ahubwo agenza nk’uko
byanditswe mu mategeko yo mugitabo cya Mose uko Uwiteka yategetse ati”Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se ,ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha. “
(7)Hanyuma haza umuntu w’Imana aramusanga aramubwira ati “Mwami,ntukundire ingabo z’Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atarikumwe n’Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose ,
(8))Ariko niwanga ugatabarana na bo ,nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y’ababisha ,kuko Imana ifite ubufasha bwo gutabara n’ubutsinda .”
(17)Bukeye Amasiya umwami w’Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi ,mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati”Vayo twibonanire
(18)Yehowasi umwami umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti “umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe .”Bukeye inyamaswa y’i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu .
(19)Uvuga yuko wanesheje Abedomu umutima wawe wishyira hejuru urirarira, noneho wihamire iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
(20)Ariki Amasiya ntiyabyiitaho kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu makuba yabo, kuko bashakaga imana z’i Bwedomu.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Ca bugufi icyubahiro ni icy’Imana.

1️⃣NTUKEMERERE UMUTIMA WAWE GUHÕRA

🔰Amasiya yimye ingoma amaze imyaka makumyabili n’itanu avutse, amara imyaka makumyabili n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, Akora ibishimwa n’Uwiteka abikorana umutima utunganye (Umur 1,2)

▶️Kubw’umwanya yari arimo byamuteye guhorera se, ariko nk’uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose ntiyica abana, yica ba se gusa, kuko aribo bakoze icyaha cyo kwica se. Nawe ntuzahore umwana icyaha cy’ababyeyi be cg ababyeyi icyaha cy’umwana wabo.

⏩Yaje guteranya Abayuda bose, agurira ingabo z’Abisirayeli ngo bajyane ku rugamba, haza umuntu w’Imana amubuza urwo rugamba, ntiyamwumvira kandi koko yaguyeyo

⚠️Ese wowe ujya umenya ko Imana ikuburira?

Ni abahanuzi bangahe bamaze kukunyura imbere, ibibwirizwa bingaman iki wumvise bikubuza gukomeza iyo nzira y’inzangano, ubusinzi, ubujura, ubusambanyi n’ibindi?Cyangwa nta n’ubwo uwo muhanuzi umubona? N’iri wize ushimye none ni umuhanuzi ugutumweho.

🔰Bibiliya kandi Bibiliya yonyine niyo ikwiriye kuba ishingiro ry’imyizerere yacu, umurunga w’ubumwe, abubaha iri jambo ryera bose bazahuza (Ubutumwa bwatoranijwe 1, pge 332.1)

⏩Nguwo umuhanuzi mukuru numwumvira uzarya ku byiza byo mu ijuru.

2️⃣SHIKAMA KU MASEZERANO

🔰Nimwiyuhagire mwiboneze mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi, mwige gukora neza, mushake Imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire imfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu, ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya kuko akanya k’Uwiteka ariko kabivuze. (Yes 1:16,17,19,20)

▶️Dufite isezerano ry’uko Uwiteka atazatsemba Abisirayeli nitwumvira, ariko se bibe impamvu zo gukomeza gukora ibyangwa n’Uwiteka?Oya. Ijambo ry’Imana riravuga riti nimuze tujye inama kdi rikongera riti nimwanga kumvira inkota izabarya.

🔰Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo. (umur 27)

🛐 UWITEKA HA IMITIMA YACU KWEMERA KO URI UMWAMI N’UMUKIZA WACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 25: GUTANGIRA NEZA UGASOZA NABI</em>”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *