Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 24:GUKURA AMASO KU MANA BITERA KUGWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 24

(1)Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma, Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba.
(2)Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu munsi y’umutambyi Yehoyada yose
(4)Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y’Uwiteka .
(5)Ateranya abatambyi n’Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y’i Buyuda,musonzoranye mu Bisirayeri bose impiya, zisanishe inzu y’Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba..” ariko Abalewi ntibagira vuba.
(6)Bukeye umwami atumira Yehoyada w’umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n’ab’i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w’Uwiteka,ryategetswe iteraniro ry’Abisirayeli kuba ikoro ry’ihema ry’ibihamya?”
(8)Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw’inzu y’Uwiteka.
(9)Babyamamaza i Buyuda hose n’i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry’Uwiteka,Mose umugaragu w’Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu
(14)Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y’umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y’Uwiteka, ibintu bikoreshwa n’ibyo gutambiramo n’indoshyo, n’ibintu by’izahabu n’ifeza. Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y’Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada akiriho.
(17)Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira.
(18)Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo .
(20)Umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada w’umutambyi ,ahagarara haruguru y’abantu arababwira ati “uku niko Imana ivuze:’ni niki gitumye mucumurira amategeko y’Uwiteka, bikababuza kubona umugisha?Ariko rero mwaretse Uwiteka na we nicyo cyamuteye kubareka. “
(21)Baramugambanira bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami
(22)Uko ni ko umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati”Uwiteka abirebe abyiture.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, jya uzirikana ineza Uwiteka yakugiriye ukomeze amategeko ye.

1️⃣GUKORERA IMANA NTIBISABA IGIHE

🔰Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse, kandi yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma (2 Ngoma 24:1)

⏩Nubwo bigaragara ko yari umwana, igihe yahamagawemo yagikoresheje neza akora ibishimwa n’Uwiteka kandi akangurira abatambyi n’Abalewi gusana inzu y’Uwiteka, atanga inama yakoreshwa ngo rwubakwe

🔰Umuntu naho ari umwana amenyekanira kubyo akora, niba umurimo we uboneye kandi utunganye. (Imigani 20:11)

2️⃣UBUYOBE MU BIZERA IMANA

Impinduka z’umwami zari nziza, ariko imirimo yonyine utizeye Imana yawe ni uguta igihe. Igihe cyageze n’imirimo myiza irazima, yica abamuhishe, bakamwimikisha amavuta batumwe n’Imana.

🔰 Hariho ubuyobe bubiri abana b’lmana bakwiriye kwirinda—cyane cyane abatangiye vuba kwiringira imbabazi zayo. Ubuyobe bumwe bwamaze kuvugwa, ni ukwiringira imirimo yabo, no kwiringira ko hari icyo bakora ubwabo, cyatuma basābāna n’lmana. KY 30.1
Umuntu ugerageza kwiboneresha imirimo ye akora yo gukomeza amategeko, agerageza ikidashoboka. Icyo umuntu yakora cyose adafite Kristo, cyakwanduzwa no kwikanyiza n’ibyaha. Ubuntu bwa Kristo bwonyine, nibwo bubasha kutuboneza kubwo kwizera. KY 30.2

🔰Ubuyobe bwa kabiri ntibuhuye n’ubwo. Ni ukwibwira yuko iyo umuntu yizeye Kristo, bimukuraho gukomeza amategeko y’lmana; ngo kwizera kwonyine ni kwo kudutera kugabirwa ubuntu bwa Kristo, kandi ngo imirimo yacu ntigira ihuriro no gucungurwa kwacu. KY 30.3

➡️Isunge Kristu akurinde Ubwo buyobe bwombi.

3️⃣URAHIRWA NIWUMVIRA IMANA

🔰Hahirwa abarenganirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo (Mat 5:10)

▶️Umwuka w’Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w’umutambyi, ahagarara haruguru y’abantu arababwira ati “uku ni ko Imana ivuze:Ni iki gituma mucumurira amategeko y’Uwiteka, bikababuza kubona umugisha?ariko rero mwaretse Uwiteka nawe nicyo cyamuteye kubareka. “
Baramugambanira bamutera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka kubw’itegeko ry’umwami (2 Ngoma 24:20,21)

⚠️Kora neza, hagarara ku kuri naho wabizira uzabona ingororano hanyuma.

🛐 UWITEKA TUBASHISHE KUGUHAMYA NK’UMWAMI N’UMUKIZA WACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 24:GUKURA AMASO KU MANA BITERA KUGWA</em>”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *