Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 23 : YEHOYADA YIMIKA YOWASI, ATALIYA YICWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 23

(3)Nuko iteraniro ryose risezeranira n’Umwami isezerano mu nzu y’Imana.
Yehoyada arababwira ati”Dore umwana w’Umwami. Azima nk’uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi.
(4)Uko muzagenza ni uku:Abazaza ku Isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu w’abatambyi n’Abalewi, bazaba abakumirizi.
(5)Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y’Umwami, n’undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry’urufatiro, na rubanda rwose ruzaba mu bikari by’inzu y’Uwiteka.
(8)Nuko Abalewi n’Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w’umutambyi yabitegetse byose baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku Isabato hamwe n’abagicyuye ku Isabato, kuko Yehoyada w’umutambyi atasezereye abanyagihe.
(9)Maze Yehoyada w’umutambyi aha abatware b’amagana amacumu n’ingabo ntoya n’inini ,byari iby’umwami Dawidi bikaba mu nzu y’Imana .
(10)Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw’iburyo ukageza ku rw’ibumoso rwayo, bugufi bw’icyotero n’inzu aho Umwami yari ari, bamukikije impande zose.
(11)Maze basohora umwana w’Umwami bamwambika ikamba ry’ubwami, bamuha n’umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati”Umwami aragahoraho !”
(12)Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukanka kdi bahimbaza umwami, asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.
(13)Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y’Umwami mu muryango n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami n’abaririmbyi nabo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z’ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, Avuza induru ati “Ubugome!Ubugome!”
2 Amateka 23:15
[15]Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry’amafarashi ryo mu ihururu ry’urugo rw’umwami, bamwicirayo.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Nyuma yo kwica abana b’umwami b’umwami(abuzukuru be bwite), Ataliya uheruka mu bo kwa Yezeberi na we arapfuye.

1️⃣BA MU RUHANDE RW’UWITEKA

🔰Nuko Abalewi n’Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w’umutambyi yabitegetse byose , bambika umwana Yowasi ikamba ry’ubwami ndetse
bamusingiza nk’umwami wabo maze bakoma mu mashyi bavuga ngo umwami aragahoraho (2 ngoma 23:11 )AnA 197.1))

➡️Nshuti muvandimwe, ntakibasha kurogoya imigambi y’Uwiteka.
Nubwo habaye ubwicanyi bukomeye abakomoka kuri Dawidi bose bakicwa, Yehoshabeyati muka Yehoyada yabaye igikoresho cy’Imana ahisha Yowasi uwo Imana yari ifiteho umugambi ari nawe waje kwimikwa.

2️⃣KURAHO IKIZIRA

🔰Uko ni ko umuntu uheruka wo mu nzu ya Ahabu yarimbutse. Ibibi bikomeye byari byarakozwe bitewe no kwifatanya na Yezebeli byaje gukomeza kugeza ubwo umuntu wa nyuma mu bamukomotseho yarimburiwe. Ndetse no mu bwami bw’u Buyuda aho gusenga Imana nyakuri kutari kwarigeze kwirengagizwa ku mugaragaro, Ataliya yari yarageze ku ntego yo gushuka benshi. Ataliya umwamikazi wari waranze kwihana akimara kwicwa “abantu bose baherako bajya mu ngoro ya Bali barayisenya; ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose; Matani umutambyi wa Bali bamwicira imbere y’ibyotero.” 2Ngoma 23:18. AnA 197.4

⏩Aho umucyo uri, umwijima urahunga ntibyagombaga gushoboka ko Uwiteka ahimbarizwa mu buturo bwera mu gihe hari kuba hacyidegembya ibigirwamana bya Bāli, kuko ntawe ucyeza abami babiri. Uyu munsi hitamo uwo ukorera, nakugira inama yo guhitamo gukorera Imana nibwo uzaba amahoro masa.

🛐 UWITEKA URI IMANA YACU NTA YINDI MANA IBAHO YAGERERANWA NAWE, TUBASHISHE KUKWISHINGIKIRIZAHO MURI BYOSE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 23 : YEHOYADA YIMIKA YOWASI, ATALIYA YICWA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *