Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 4: IBIKORESHO BY’URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Tariki 20 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 4
[7]Arema ibitereko by’izahabu by’amatabaza cumi nk’uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n’ibindi bitanu ibumoso.
[18]Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kw’imiringa ntikwamenyekanye.
[19]Salomo arema ibintu byose byari mu nzu y’Imana, n’icyotero cy’izahabu n’ameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho,
[20]n’ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo, kugira ngo yake imbere y’ubuturo bwera nk’uko itegeko ryari riri, byari iby’izahabu nziza itunganyijwe,
[21]n’uburabyo n’amatabaza n’ibisa n’ingarama by’izahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose,
[22]n’ibifashi n’ibyungu n’indosho n’ibyotero by’izahabu nziza. Kandi umuryango w’inzu, inzugi z’imbere z’Ahera cyane n’inzugi z’inzu yitwa urusengero, byari izahabu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ibikoresho by’urusengero byari iby’igiciro gihebuje. Iby’Uwiteka bifatwe nk’uko bikwiye, birahebuje.

❇️ SALOMO ARIMBISHA INZU Y’UWITEKA

Salomo yarimbishije urusengero rw’Imana mbere y’uko atekereza kubaka iye. Ibyarimo byari bihebuje, byitondewe cyane kandi ari iby’igiciro gihebuje.

🔰Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21.
AnA 27.1 –
➡️Salomo yafashe umwanya arimbisha urusengero rw’Imana mu buryo butangaje.
⏯️Ese wari uzi ko umubiri wawe ari urusengero rwa Mwuka Wera? Ururimbisha ukoreshe iki?
Ese ni ubutumwa bwiza bw’agakiza, ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristu agahagarika ikibi cyose, ibiribwa n’ibinyobwa bitangiza umubiri, amagambo akomeza ababaye, n’amaboko aramira abari mu kaga….
Cg urusengero rwawe rwandujwe no kwanga kwakira agakiza, inzangano, ukwiheba, kwikunda no kwihugiraho, guhemuka….?

⚠️Wisuzume urebe niba koko urusengero rwawe rwubatse ku Rutare, Kristu, atari ibyo rwaba rwubatse ku musenyi. Icyo gihe kurimba kwarwo ntacyo kwaba kumaze, kuko rwaba rubura ibuye rikomeza imfuruka.

🛐MANA DUSHOBOZE KUBAKA KURI KRISTO, KURIMBISHWA NAWE, NO KUYOBORWA NA WE.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 4: IBIKORESHO BY’URUSENGERO</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *