Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 24: ABATORANYIRIJWE GUKORA UMURIMO MU NZU Y’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Taliki 11 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 24;
(1)Ibihe bya bene Aroni byari ibi:bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
(2)Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Nicyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w’ubutambyi.
(3)Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eliyezari, na Ahimereki wo muri bene Itamari kugabanya imirimo nk’uko ibihe byabo byari biri.
(5)Uko niko bagabanijwe n’ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b’ubuturo bwera n’abatware b’Imana muri bene Eliyazari na bene Itamari.
(19)Ibi nibyo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y’Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo ,nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Erega Nawe uri umutambyi kandi ufite ishingano mu ruzabibu rwa Data.

1️⃣UGUTORANYA KW’IMANA

🔰Imana ntitoranya abamarayika batigeze bacumura ngo bayihagararire mu bantu, ahubwo itoranya abantu basanzwe bameze nk’abo bashaka gukiza. Kristo yambaye ubumuntu kugira ngo abashe gushyikira inyokomuntu. Umukiza wambaye ubumana n’ubumuntu yari akenewe kugira ngo azanire isi agakiza .
Itegereze ibyo byabaye uko bikora ku mutima. Reba Umwami w’ijuru akikijwe na cumi na babili yari amaze gutoranya. Yari hafi kubarobanurira gukora umurimo wabo. Akoresheje abanyantege nke, kandi binyuze mu ijambo rye na Mwuka wera we, yateguye kugeza agakiza kuri buri muntu wese. ((Ibyakozwe n’Int.15), Umurimo wa Gikr pge 9))

⏩Ntiwite ku ntege nke zawe uyu murimo urasaba ubushake gusa kuko ubushobozi ni ubw’Imana. Egurira umutima wawe kwakira irarika ry’Imana.

2️⃣NAWE BIRAKUREBA

🔰Tugomba kuba abakozi bakorana n’Imana kubera yuko Imana itazarangiza umurimo idafatanije n’abantu. (Urwibutso rw’integuza, March, 1887)
Buri mukristo wese yagenewe umurimo wihariye. Imana ishaka yuko buri wese aba umukozi mu ruzabibu rwayo. Ugomba gukora umurimo washyizwe mu biganza byawe kandi ukawukora nk’umwizerwa.(umur wa Gikristo pge 11)
➡️Wigumya kwibeshya ko umurimo w’Imana ureba Pasteur cg undi Muntu utari wowe. Abandi bafite icyo Imana ibashoza kuyikorera, Nawe menya impano yawe uyiyikoreshereze Kandi ni Yo izagushoboza.

🛐 MWUKA WERA DUSHOBOZE GUKORA NEZA INSHINGANO TWAHAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 24: ABATORANYIRIJWE GUKORA UMURIMO MU NZU Y’UWITEKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *