Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 23: YOSIYA AGARURA ABANTU KU MANA, ARWANYA IBY’UBUPAGANI – Wicogora Mugenzi

Taliki 15 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya 2 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

📖2 ABAMI 23

(1)Maze umwami atumira abakuru b’Abayuda n’ab’i Yerusalemu bose,bateranira aho ari.
(2)Bageze aho,umwami arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, hamwe n’abagabo b’Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bose, bajyana nawe n’abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose, aboroheje n’abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, arayabasomera barayumva.
(3)Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka,akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.
(4)Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru ,n’abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n’abarinzi b’inzugi, gukura mu rusengero rw’Uwiteka ibintu byose Bāli na Ashela n’ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y’i Yerusalemu mu kabande k’i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli .
(5)Yirukana abatambyi b’ikigirwamana bashyizweho n’abami b’Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu midugudu y’i Buyuda n’ahateganye n’i Yerusalemu hose,agakuraho n’abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n’izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.
(24)Kandi abashitsi n’abapfumu na terafimu n’ibishushanyo bisengwa,n’ibizira byose byabonetse mu buyuda n’i Yerusalemu, nabyo Yosiya abikuraho, kugira ngo asohoze amagambo y’amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiya umutambyi yabonye mu nzu y’Uwiteka.
(25)Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye nawe,wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye nawe.

Ukundwa n’Imana reka urukundo dukunda Imana rudutere kugirira ifuhe umurimo wayo.

1️⃣KORERA IMANA UGIFITE UBURYO

🔰Ubwo umwami yasomaga ubuhanuzi bwerekeye igihano cyihuse kizagera ku bari kwinangira mu bwigomeke,yahindishijwe umushyitsi n’ahazaza.
Mu myaka ibanza umwami Yosiya ntiyari yarirengagije kurwanya gusenga ibigirwamana kwari kwaraganje .
Uko niko Yosiya kuva mu busore bwe yari yarashishikariye gukoresha umwanya yari afite nk’umwami akerereza amahame y’amategeko yera y’Imana.
⏩iyi nsinzi ya Yosiya yatewe no gukunda no kubaha Imana . wowe se,ufite migambi ki,ihame ryawe mu kwizera ni irihe?
Yosiya yaharaniye guhesha Imana icyubahiro akiri umusore wowe se?

2️⃣KURA IKIZIRA MU RUSENGERO RW’UWITEKA

🔰Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashela n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga. Kandi atwikira amagufwa y’abatambyi ku ibicaniro byabo, Nuko atunganya i Buyuda n’i Yerusalemu 2ngoma 34:3-4 (AnA 256-257)

📖 Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’Imana Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe. (1korint 3:16-17).
⚠️N’ubwo Yosiya yaharaniye gusana inzu y’Uwiteka mu bigaragara, agakuramo ibizira byose akabimenagura akabitwika ,yari umuntu wumvira kandi wubaha Imana, agaterwa ubwoba n’ibizira byakorerwagamo agaharanira kubikuramo , Uhagaze ute mu rugamba rwo kugarura benshi ku Mana bamaze kwakira no gutwarwa n’inyigisho ziyobya ?

🛐 MANA ISHOBORA BYOSE DUSHOBOZE KUGUHAMYA TUGUHAMIRIZE N’ABATARAKUMENYA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>2 ABAMI 23: YOSIYA AGARURA ABANTU KU MANA, ARWANYA IBY’UBUPAGANI</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *