Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2ABAMI 22: IBY’INGOMA YA YOSIYA ,ASANISHA INZU Y’IMANA BABONA IGITABO CY’AMATEGEKO. – Wicogora Mugenzi

Taliki 14 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

📖2 ABAMI 22:

(1)Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse ,amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w’i Bosikati.
(2)Ariko we akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose,ntiyakebakeba
(3)Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n’umunani avutse ,atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y’Uwiteka ati (4)”Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru,umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y’Uwiteka, izo abarinzi b’urugi basonzoranije mu bantu,
(5)bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y’Uwiteka ,kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y’Uwiteka basane aho isenyutse.
(8)Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka. “Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi aragisoma.
(10)Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umwanditsi ampaye igitabo”Nuko Shafani agisomera imbere y’Umwami.
(11)Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy’amategeko ashishimura imyambaro ye.
(12)Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya,na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w’umwami ati”(13)Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n’aba bantu n’Abayuda bose,iby’amagambo yo muri iki gitabo cyaboneyse mu nzu y’Uwiteka ,kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose. “

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe

1️⃣NI IKI IMIBURO CYANGWA IBIGERAGEZO UHURA NABYO BIKWIGISHA

▶️Nubwo yavutse ku mwami w’inkozi y’ibibi ,akaba yari yugarijwe n’ibigeragezo byamukururiraga kugera ikirenge mu cya se ,ndetse akaba yari afite abajyanama bake cyane bo kumushishikariza kugendera mu nzira itunganye, Yosiya yari indahemuka ku Mana ya Isirayeli.
Kubera ko yari yaraburiwe y’ab’ibihe byashyize,yahisemo gukora ibitunganye aho kugira ngo ajye ku rwego rwo hasi cyane rwo gukora ibyaha no gusigingira se na sekuru bari baragezeho. “Ntiyakebakeba ngo ace iburyo cg ibumoso .”(AnA 248)

⚠️Ni kangahe ukora ibinyuranije n’ubushake bw’Imana witwaje abo mubana, aho utuye n’ibindi?Ni ingenzi cyane kumvira Imana kuruta abantu.

2️⃣ABUBAHA IMANA IRABEMERA

▶️ Nk’umuntu wagombaga kuba mu mwanya ukomeye, yiyemeje kumvira amategeko yari yaratanzwe ngo ayobore abami b’Abisirayeli, kandi kumvira kwe kwatumye Imana imugira igikoresho cy’icyubahiro. (AnA 248 )

Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise , niko Uwiteka avuze (2Abami 22;19)

⏩Ntaho wagera Imana itagukura ,ngwino umusange arakwakira

🛐 MANA TUBASHISHE KWIHANA BY’UKULI🙏

Wicogora mugenzi.

2 thoughts on “2ABAMI 22: IBY’INGOMA YA YOSIYA ,ASANISHA INZU Y’IMANA BABONA IGITABO CY’AMATEGEKO.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *