Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 ABAMI 11: UMWAMIKAZI ATALIYA ARIMBURA ABANA B’UMWAMI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 03 Ukuboza 2022

📖 2 ABAMI 11
[1] Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rw’umwami rwose.
[2] Ariko Yehosheba umukobwa w’Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b’umwami bicwaga, amujyanana n’umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.
[3] Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.
[12] Maze Yehoyada asohora umwana w’umwami amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”
[13] Ataliya yumvise urusaku rw’abarinzi n’abantu, araza asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.
[14] Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nk’uko umuhango wabo wari uri, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”
[15] Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y’ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y’Uwiteka.”
[16] Nuko baramubererekera anyura mu nzira y’amafarashi yatahanaga mu rugo rw’umwami, bamutsinda aho.
[20] Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y’umwami.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndagusabira kuba mu ruhande rw’Uwiteka.

1️⃣ UMUSHIMU UKUWE MU MURIRO

🔰 Igihe uri kwiga iki gice cya 2 Abami 11 ndetse n’ibindi muri rusange; ugomba kwibuka ko isirayeli yari yarigabanijemo ibice bibiri, ubwami bw’Ubuyuda n’ubwa Isirayeli. Nusoma yerusalemu ujye wumva Ubuyuda nusoma Samariya wumve Isirayeli. Aha rero tugomba kwibuka ko Ahabu yari umwami w’Ubuyuda.

▶️Dusubije amaso inyuma twibuke ko Yehoshafati yari umwami w’Ubwami bwa Isirayeli. Kugeza igihe yagiriye ku ngoma afite imyaka mirongo itatu n’itanu y’ubukuru, Yehoshafati yari afite imbere ye icyitegererezo cy’umwami mwiza Asa wari “warakoze ibitunganye mu maso y’Imana” mu ngorane hafi ya zose yahuye na zo. (1Abami 15:11).

▶️ Mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu yamaze ku ngoma aguwe neza, Yehoshafati “yagendanaga ingeso za se Asa zose, ntiyazivamo ngo azireke.” 1Abami 22:43. AnA 172.2
Nuko hashize imyaka Yehoshafati ari ku ngoma, ubwo yari aguwe neza cyane, yaje kwemera ko umuhungu we Yehoramu arongora Ataliya umukobwa wa Ahabu na Yezebeli. Kubwo gushyingirana, hagati y’ubwami bw’Ubuyuda n’ubwa Isirayeli hari habaye ubufatanye butari bwemewe n’Imana kandi mu gihe cy’akaga uko kwifatanya kwazaniye akaga umwami na benshi muri rubanda yayoboraga. AnA 175.1

▶️ Igihe umuryango wa Ahabu n’abasengaga Bali barimbukaga, uku kurimbuka ntikwageze kuri Ataliya umukobwa wa Ahabu yabaye nk’umushimu ukuwe mu muriro.

2️⃣ URUHARE RW’IMIRYANGO MU NTAMBARA Y’IKIBI N’IKIZA

🔰 Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira, Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”2 Abakorinto 6:15-18

▶️ Yehoramu mwene Ahabu yari akiri ku ngoma mu bwami bwa Isirayeli ubwo mwishwa we Ahaziya [Yehohahaziya] yimaga ingoma mu bwami bw’u Buyuda. Ahaziya [Yehohahaziya] yategetse umwaka umwe gusa, kandi muri icyo gihe kubwo gukoreshwa na nyina Ataliya, “wamugiraga inama yo gukora ibibi” “yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka, nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga.” 2Ngoma 22:3,4; 2Abami 8:27. Nyirakuru Yezebeli yari akiriho, kandi Ahaziya [Yehohahaziya] arihandagaza yifatanya rwose na Yehoramu umwami w’Abisirayeli kandi akaba na nyirarume. AnA 195.1

3️⃣ URUGAMBA NI NK’URUNDI
🔰 Inkuru ivuga iby’ubu bwicanyi bukomeye yageze kuri Ataliya, umukobwa wa Yezebeli, wari ugifite ijambo mu bwami bw’u Buyuda. Ubwo Ataliya yabonaga ko umwana we, umwami w’u Buyuda, apfuye, “arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.” Muri ubwo bwicanyi bwakozwe na Ataliya, abakomoka kuri Dawidi bose bashoboraga kwima ingoma baratsembwe, uretse umwe wari umwana muto cyane witwaga Yowasi, uwo Yehoshabeyati muka Yehoyada umutambyi mukuru yahishe ibwami mu cyumba kirarwamo cy’ubuturo bwera. Uwo mwana yamaze imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu. 2Ngoma 10:11,19,28. AnA 196.2

4️⃣ IVUGURURA NO GUTSINDWA KW’IKIBI

🔰 Bitinde bitebuke, ikibi kigomba gutsindwa! Icyo gihe kirangiye, “Abalewi n’Abayuda bose” (2Ngoma 23:8) bifatanya na Yehoyada umutambyi mukuru bambika umwana Yowasi ikamba ry’ubwami bamusiga n’amavuta ndetse baramusingiza nk’umwami wabo. “Maze bakoma mu mashyi baravuga bati: ‘Umwami aragahoraho.’” 2Abami 11:12. AnA 197.1

▶️ “Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukanka kandi bahimbaza umwami asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.” 2Ngoma 23:12. “Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y’umwami mu muryango, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abaririmbyi nab o bacuranga ibintu bivuga, batera indirimbo z’ishimwe.” AnA 197.2

“Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati: ‘Ubugome! Ubugome!’” 2Abami 11:14. Ariko Yehoyada ategeka abatware gufata Ataliya ndetse n’abamukurikiira bose bakabasohora mu nzu y’Uwiteka maze bakabajyana aho babicira. AnA 197.3

▶️ Uko ni ko umuntu uheruka wo mu nzu ya Ahabu yarimbutse. Ibibi bikomeye byari byarakozwe bitewe no kwifatanya na Yezebeli byaje gukomeza kugeza ubwo umuntu wa nyuma mu bamukomotseho yarimburiwe. Ndetse no mu bwami bw’u Buyuda aho gusenga Imana nyakuri kutari kwarigeze kwirengagizwa ku mugaragaro, Ataliya yari yarageze ku ntego yo gushuka benshi. Ataliya umwamikazi wari waranze kwihana akimara kwicwa “abantu bose baherako bajya mu ngoro ya Bali barayisenya; ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose; Matani umutambyi wa Bali bamwicira imbere y’ibyotero.” 2Ngoma 23:18. AnA 197.4

▶️ Haje gukurikiraho ivugurura. Abagize uruhare mu gukomera amashyi umwami Yowasi bari basezeranye isezerano rikomeye ko “bazaba abantu b’Uwiteka.” Noneho ubwo ibibi byazanwaga n’umukobwa wa Yezebeli byari bimaze gukurwa mu bwami bw’u Buyuda, kandi n’abatambyi ba Bali bamaze kwicwa n’ingoro yabo imaze gusenywa, “abantu bose bo mu gihugu baranezerwa; umurwa uratuza.” 2Ngoma 23:16, 21. AnA 197.5

🛐 NYIR’IMBARAGA N’BUTUNGANE BWOSE, DUTSINDIRE IKIBI MU MITIMA YACU.🙏

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “2 ABAMI 11: UMWAMIKAZI ATALIYA ARIMBURA ABANA B’UMWAMI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *