Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 14: ABUSALOMO N’UMWAMI DAWIDI BIYUNGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 21 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 14
[18]Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”
[19]Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,
[20]kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
[21]Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”
[22]Yowabu yikubita hasi yubamye imbere y’umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubu umugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreye umugaragu wawe icyo ngusabye.”
[23]Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.
[24]Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n’umwami.
[25]Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw’ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kwiyunga kw’abahemukiranye kurashoboka kubera Imana.

❇️KWIYUNGA BIRASHOBOKA KUBERA IMANA
🔰Yaravuze ati: “Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo. ” Urwo rugero rw’impuhwe kandi rukora ku mutima rugaragaza urukundo Imana igirira umunyabyaha, (nubwo rwavuzwe ruturutse kuri Yowabu wari umusirikare w’umugome), ni igihamya gikomeye cy’uko Abisiraheli bari bazi neza ukuri gukomeye kwerekeranye no gucungurwa. Umwami ubwe yumvise uko akeneye imbabazi z’Imana, bityo ntiyashoboraga kwanga ibyo asabwe. Yategetse Yowabu ati: “Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.” AA 508.1
➡️Absalomo yari yari yarishe mukuru we, ari yo mfura ya Dawidi, arahunga kuko byarakaje cyane umwami. Nyamara umwami yibukijwe ukuntu Imana idatererana umunyabyaha wayicumuyeho, yemera kubabarira umwicanyi Abusalomo.
🔅No kuri Yowabu w’umugome hava amagambo agaragaza Imbaraga z’Imana. Ujye rero nawe wirinda kwanga kumva umuburo ngo ni uko uturutse ku muntu uziho intege nke, na we Imana yamunyuzaho ijambo.
⏯️NATWE kandi dukunde kubabarira uko natwe twifuza ko Imana itubabarira. Ese ninde wagukoreye ibyaha byinshi biruta ibyo wowe wakoreye Imana? Niba usaba Imana kubabarirwa rero, urabe nawe ube ariko ubabarira abandi.

🛐 MANA TURINDE UMUTIMA UTABABARIRA ABADUCUMYEHO. DUHE KUBABARIRA ABANDI NK’UKO NATWE UTUBABARIRA.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 14: ABUSALOMO N’UMWAMI DAWIDI BIYUNGA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *