Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 23 MUTARAMA 2026
đ2 SAMWELI 15
[3]Abusalomu akamubwira ati âUmva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.â
[4]Kandi Abusalomu akongera ati âYemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.â
[5]Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma.
[6]Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima yâAbisirayeli.
[13]Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti âImitima yâAbisirayeli ikurikiye Abusalomu.â
[14]Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati âNimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta nâumwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.â
[30]Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi nâabari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Ese ubuzima bwawe bwugarijwe nâakaga kava ku ngaruka zâibyaha byawe wakora Iki?
1ď¸âŁINYUNGU ZâIMANA MBERE YâIZAWE
đ°Imana yabaga hagati yâAbakerubi yari yaravuze ibya Yerusalemu iti: âAha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryoseâ (Zaburi 132:14), kandi nta mutambyi cyangwa umwami wari ufite uburenganzira bwo kuhakura ikimenyetso cyâuko Imana ihari atabiherewe uburenganzira na Yo. Kandi Dawidi yari azi ko umutima we nâubugingo bwe bigomba kujyanirana nâamategeko yâImana, bitaba ibyo isanduku yâisezerano yari kuzaba isoko yâibyago aho kuba isoko yo kunesha. Yahoraga yibuka icyaha gikomeye yari yarakoze AA 511.2
Nubwo gutwara Isanduku yâImana byari bishimishije abari kumwe na we, bikaba byari guca intege abanzi be, Dawidi yahisemo kumvira itegeko ryâImana aho Guharanira inyungu ze yizirika ku bwami.
âĄď¸Ese wowe iyo uheze mu kigeragezo gikomeye urwanywa nâuwo wizerega, ukora iki? Uguhoora ukwegurira Uwiteka cg urirwanirira. Emera ucishwe bugufi aho kugomera Imana.
2ď¸âŁICYAHA GIKOREWE UMWE, KIBABABAZA BENSHI.
đ°Impamvu yatumye Ahitofeli wari umuyobozi warushaga abandi bose ubuhanga bwo gutegeka acika, ni uko yagira ngo ahorere icyaha cyo gusuzugurwa kâumuryango we cyabaye mu bibi Dawidi yakoreye Betisheba, wari umwuzukuru we. AA 511.5
Dawidi yica Uriya agatwara Betesheba, Sekuru Ahitofeli ari mubo byababaje. Ibyo byatumye yifatanya nâabanzi ba Dawidi.
âĄď¸Ntugahemuke. Akenshi uhemukira umuntu umwe, ukaba uhemukiye umuryango we wese ndetse na sosiyete muri rusange afitiye akamaro.
Nâubwo Dawidi yari ari gusarura ibyo yabibye, yakomeje kwishingikiriza ku bushake bwâImana. Nawe nugera mu kaga gakomeye ntuzumve ko Imana yakuretse. Iyemeye ko kakugeraho, izaguha kukihanganira no kukanyuramo wemye.
đMANA TURINDE KWITURA INABI ABAYITUGIRIYE. TURINDE KUGAMBANIRANA??
Wicogora Mugenzi.