Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi
Tariki 22 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 9
(1)Abimeleki mwene Yerubali ajya i Shekemu kwa ba nyirarume , avugana nabo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati
(2)”Ndabinginze mumbarize ab’i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza n’uko mwatwarwa n’abahungu ba Yerubali bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa n’uko mwatwarwa n’umwe? ‘”Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu kandi ubura bwanyu.
(3) Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y’ab’i Shekemu bose, ab’i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “koko ni mwishywa wacu. “
(4)Nuko bamuha ibice by’ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Baliberiti, Abimeleki abigurira abantu b’inguguzi bakubagana, baramukurikira.
(5) Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, aribo bene Yerubali. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, aribo Yotamu umuhererezi wa Yerubali ararokoka, kuko yari yihishe.
(6)Nuko abagabo bose b’i Shekemu bateranira hamwe n’ab’inzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi y’igiti cy’umwela, cyari cyateweho.
(22)Abimeleki amara imyaka itatu ariwe mutegeka w’Abisirayeli
(23)Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n’ab’i Shekemu. A b’i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Imana ntinezezwa n’uburiganya ubwo aribwo bwose.
1️⃣GUTESHUKA KU MANA KUZANA IBIHANO
▶️Nyuma y’urupfu rwa Abimeleki, habayeho ubutegetsi bw’abacamanza bubahaga Uwiteka bamara igihe barwanya gusenga ibigirwamana. Ariko hatarashira igihe kirekire abantu basubira ku migenzo ya gipagani y’abaturanyi babo.
▶️Uko guteshuka ku Mana ntikwatinze kubazanira ibihano. Abamori batera igihugu cy’Abayuda n’icy’Abifurayimu. Iburasirazuba, Abafirisitiya bahaguruka mu bibaya byabo hafi y’inyanja, bazamuka batwika kandi basahura ahantu hose. Abisirayeli baba nk’aho bahanywe mu maboko y’abanzi batagira imbabazi (AApg 284).
⏯️Ikibi cyose waba ukora kikugiraho ingaruka mbi cg kikayigira ku bandi. Vuba cg kera. Ni by’agaciro rero kutatezuka ku Mana.
2️⃣IMANA YACU IGIRA IMBABAZI
❇️Kwihana nyakuri ni ukwiyemeza gutera icyaha umugongo.
▶️Na none abantu basaba Imana kubafasha kandi bari barayimuye bakanayituka. “Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimuye uri Imana yacu, tugakorera Baali , Maze umutima w’urukundo w’Uwiteka wuzuye ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli. Abantu bayo bamaze kwitandukanya n’ibyaha byatumaga itaba hagati muri bo yumvise amasengesho yabo, uwo mwanya itangira kubafasha (AApg 285)
📖Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuli. Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ariwe Yesu Kristo (1 Tim 2:3-5)
➡️Nawe itandukanye n’ibikubuza gusanga Imana, yiteguye kukwakira kuko nta kure itagukura, VA mubyo urimo uyisange uko uri kuko ni Yo igukiza si wowe wikiza.
🛐 DATA MWIZA TUBABARIRE IBYAHA BYACU TWEMERWE NAWE. MU IZINA RYA YESU🙏
Wicogora Mugenzi.