Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi
Tariki 20 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 7:
[2] Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.
[3] None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
[13] Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw’Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”
[14] Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose.”
[15] Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n’uko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando z’Abisirayeli arababwira ati “Nimuhaguruke kuko ingabo z’Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Gutsinda urugamba si ubwinshi bw’ingabo ahubwo ni ukwizera Umugaba wazo
1️⃣ URUGAMBA
🔰Uwiteka yasabye Gideyoni uko apanga urugamba. Ntihari hakenewe ubwinshi bw’ingabo, ahubwo abazi icyo gukora.
👉🏽(Um. 4) Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.”
▶ Gideyoni atewe ubutwari atyo, ayobora ingabo ze zijya kurwanya ababateye. “Abamidiyani bose n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cy’i Yezereli.” Ingabo zose zari ziyobowe na Gideyoni zari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bibiri gusa; ariko ubwo ingabo nyinshi cyane z’abanzi zari zimuri imbere Uwiteka yaramubwiye ati: “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisiraheli batanyirariraho bati: ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije’. None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti: “Utinya wese muri mwe, agahinda umushitsi, nave ku musozi Galeyadi, atahe.” Abatarashakaga guhangana n’akaga n’umuruho bose, cyangwa abo inyungu z’iby’isi zari gutera imitima yabo kuva ku murimo w’Uwiteka, bene abo nta mbaraga bajyaga kongerera ingabo z’Abisiraheli. Kuba muri iyo ntambara kwabo kwari guteza intege nke gusa. (AA 379.1)
==>N’uyu munsi ushakaga guhangana n’akaga n’umuruho wese, cg ushyire imbere inyungu z’iby’isi, nave ku rugamba kuko nta mbaraga bakongerera mu murimo w’Imana, usibye gucogozwa abandi bagenzi.
2️⃣ IMANA ITORANYA INGABO 300
🔰Imico igeragezwa hashingiwe ku tuntu tworoheje. Abantu bashakaga kwimara ubukene mu gihe cy’akaga ntibari bakwiriye kwizerwa mu bihe byihutirwa. Uwiteka nta mwanya afitiye abanyabute n’abashaka ibibanezeza mu murimo we. Abo yihitiyemo bari abantu bake cyane batari kwemerera ibyo bifuza kubakereza mu gusohoza inshingano yabo. Abo bagabo magana atatu batoranyijwe ntibari bafite ubutwari no kwitegeka, ahubwo bari n’abagabo bafite kwizera. Ntibari bariyandurishije gusenga ibigirwamana. Imana yarabayoboraga, kandi yari kubakoresha igacungura Abisiraheli.
▶ Ntabwo intsinzi inshingira ku bwinshi bw’abantu. Imana ishobora kurokora abantu ikoresheje bake kimwe n’uko yakoresha benshi. Ntiheshwa icyubahiro n’ubwinshi bw’abantu nk’uko igiheshwa n’imico y’abayikorera. (AA 380.1)
3️⃣ BANESHA ABAMEDIYANI
🔰 Muri uku gutsindwa gukomeye abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri by’abari babateye barahatikiriye. Imbaraga z’Abamidiyani zarahashengukiye ku buryo batongeye kurwanya Abisiraheli na mba. Inkuru zakwiriye hose ko Imana y’Abisiraheli yongeye kurwanirira ubwoko bwayo.
▶ Nta magambo yasobanura igikuba cyacitse mu mahanga abazengurutse ubwo bamenyaga uburyo bworoshye bwanesheje imbaraga y’ubwoko bw’intwari kandi bw’abarwanyi bakomeye. (AA 381.1)
▶ Umuyobozi Imana yatoranyije kugira ngo arimbure Abamidiyani ntiyari afite umwanya w’icyubahiro mu Bisiraheli. Ntabwo yari umutegetsi, umutambyi, cyangwa Umulewi. Yari yiyiziho ko ari uworoheje wo mu nzu ya se. Nyamara Imana yamubonyemo umuntu w’intwari n’ubupfura. Ntabwo yumvaga hari icyo yakwishoboza kandi yabaga yiteguye gukurikiza amabwiriza Imana imuhaye.
▶ Ntabwo igihe cyose Imana itoranyiriza umurimo wayo abantu bafite impano z’ikirenga, ahubwo itoranya abo yakoresha mu buryo bwiza. ‘Kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.” (Imigani 15:33).
▶ Uwiteka ashobora gukorera neza cyane mu bazi neza ko batihagije, kandi bazamwishingi-kirizaho nk’umuyobozi wabo n’isoko y’imbaraga zabo. Azabagira abanyambaraga kubwo kunga intege nke zabo n’imbaraga zayo, kandi abagire abanyabwenge kubwo kunga ubujiji bwabo n’ubwenge bwayo. (AA 381.2). Musange uko uri, agukoreshe ibikomeye bitangaje.
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHA KUNESHA MU IZINA RYA YESU🙏