Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ABACAMANZA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 17 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 4
[2] Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w’ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye.
[3] Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare y’ibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane.
[4] Icyo gihe umucamanza w’Abisirayeli yari Debora umuhanuzikazi, muka Lapidoti.
[6] Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi y’i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni.
[7] Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w’ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n’amagare ye n’ingabo ze, nzamukugabiza.’ ”
[9] Aramusubiza ati “Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n’umugore.” Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi.
[21] Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.
[22] Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.
Ukundwa n’Imana n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Uhoraho akomeje kugenderera ubwoko bwe.
1️⃣ DEBORA NA YAYILI
🔰 Bamwe mu bagore b’intwari bibliya itubwira ni Debora na Yayili bemeye gutabara bayobowe n’Uwiteka. Debora yari umucamanza akaba n’umuhanuzikazi w’abisirayeli. Yatumiye umucamanza Balaki maze amubwira ko bagomba gutera abanyakanani ati Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni.(um. 6). Nyamara Balaki yaratinye ati turajyana! Birumvikana ko Balaki atari yizeye umugaba w’ingabo, Uwiteka! Mbega ubugwari!
2️⃣ UWITEKA AZATURWANIRIRA
🔰 Debora na Yayili bari bizeye ko Uwiteka ari bubarwanirire, ahagarara ku ruhande rw’Imana, biyemeza kujya ku rugamba kurwanya umwanzi, ndetse baramunesha! Nubwo cyari igitero kinini bahanganye, ntibiigeze batinya ahubwo bateye bisunze Isumbabyose, Umugaba w’ingabo, Mikayile ukomeye. (Abaroma 8:31) None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? NTAWE!
❇ Mu ntambara ikomeye turwana na satani, atugabaho ibitero byinshi ariko muhumure ntituri twenyine, twemerere Yesu aturwanirire, kubwo kwizera tuzanesha! Yesu yaduharuriye inzira, niyo mpamvu buri wese ku giti cye agomba kuyirinda, akoresheje gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana.
❇Agakiza k’umuntu kari mu maboko ye, kandi agomba kwishakashakira ubwe mu Byanditswe Byera. Uko kwizera k’umuntu kwaba gukomeye kose, uko yaba yiringira kose ko umubwiriza we azi ukuri, ibi si byo byaba urufatiro rwo kwizera kwe. Afite igishushanyo cyerekana inzira igana mu ijuru; kandi ntawe ugomba kwihimbira iyo nzira. (II 580.3)
Turi ku rugamba ariko sitwe twirwanirira, dusabe Yesu aneshereze muri twe! Twambare intwaro zose z’Imana (Abefeso 6:11).
🛐 MANA YACU, TWISUNZE AMABOKO YAWE NGO UTURWANIRIRE KANDI UTUNESHEREZE🙏
Wicogora Mugenzi.