Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi

Taliki 13 UGUSHYINGO 2025

📖 YOSUWA 24:

[1] Yosuwa ateraniriza imiryango y’Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b’Abisirayeli n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo baza kwiyerekana imbere y’Imana.

[14] “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.

[15] “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

[16] Abantu baramusubiza bati “KwimĆ«ra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,

[22] Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.” Na bo bati “Turi abagabo b’ibyo.”

[27] Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kurarikira ubwoko bwayo kutava mu masezerano.

1ïžâƒŁKWIBUTSA AMASEZERANO
🔰 Yasuzuguye indahiro yica n’isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka. “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n’isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we. (Ez 17:18-19)*

▶ Yosuwa yashishikariye gutera abamuteze amatwi kugenzura neza amagambo yabo, bakirinda kurahira indahiro batari biteguye gusohoza. Bongeye gusubiramo amagambo yabo bayakomeyeho bati: “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.” Baramaramaje bemera umuhamya uzabashinja ko bahisemo Uwiteka, bongeye gusubiramo indahiro yabo ko bazumvira bavuga bati: “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.” AA 360.2
▶ Abisirayeri bararahira NGO bazaguma mu masezerano ariko byaje kubananira. N’uyu munsi hari abatatira indahiro barahiye. Ari abizera no kutabyitaho, Ari ababiterwa no gushaka kwirwanirira ubwabo batishingikirije ku Mana, Bose ingaruka ni uguhusha intego.
MANA NZIZA TUBASHISHE GUSHIKAMA MU MASEZERANO Y’UMUCUNGUZI.

2ïžâƒŁ UMUHAMYA W’IBIHE BYOSE

🔰Twahawe Ibihamya byinshi: Dufite Bibiliya nk’umucyo munini wo kutumurikira inzira, dufite umwuka w’Ubuhanuzi ndetse dufite na Mwuka wera uduhora hafi.

▶ “Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n’abantu, abahera amateka n’amategeko i Shekemu.” Yosuwa amaze kwandika iby’iyo ndahiro, yabishyize mu ruhande rw’isanduku y’isezerano hamwe n’igitabo cy’amategeko. Nuko Yosuwa ashinga inkingi y’urwibutso, aravuga ati: “Dore iri buye ni ryo muhamya uduhamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu. Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.”

3ïžâƒŁ KWIRINDA INZIZA Y’UBUSAMO

🔰 Mbere y’urupfu rwa Yosuwa, abakuru n’abahagarariye imiryango, bumviye irarika rye maze bongera guteranira i Shekemu. Nta hantu na hamwe mu gihugu hari harabereye guterana kwera nk’uko, aho abantu basubije ibitekerezo inyuma bakibuka isezerano Imana yagiranye na Aburahamu na Yakobo, ndetse bakibuka indahiro ubwabo barahiye ubwo binjiraga muri Kanani. Aho hari imisozi ya Ebali na Gerizimu, ikaba yari abahamya batavuga b’izo ndahiro bari bateraniye kuvugururira imbere y’umuyobozi wabo wari ugiye gupfa. Impande hari ibihamya by’ibyo Imana yabakoreye; uko yari yarabahaye igihugu batari bararuhiye, imijyi batubatse, n’imirima y’inzabibu n’imyelayo batateye. Yosuwa yongeye kwibutsa amateka ya Isiraheli, abatekerereza imirimo itangaza Imana yakoze kugira ngo babashe gusobanukirwa urukundo n’imbabazi byayo maze bayikorere “mu kuri no gukiranuka.” AA 359.2

▶ Ibiri kuba muri iki gihe ni ishusho y’ibyabaye ku basekuruza bacu. Mwuka w’Imana ahora akomanga ku rujyi nyamara twanze gufungura.
▶ Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’ (ibyah 3:20)

▶ Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’ (Yer 6: 16).
▶ Abantu bamwe barimo guhitamo inzira y’ubusamo ijya i Gehinomu: niyo indyarya zinyuramo zaguze imirage yabo y’abana b’imfura, nka Esawu (Abaheb 12:16); n’izaguze shebuja, nka Yuda (Luka 22:3-6); n’izabeshye zikaryarya, nka Ananiya n’umugore we Safira (ibyak 5:1-2)

▶ Mwuka w’Imana aravuga ati”Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuriye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira, niba dutera umugongo Itubwira iri mu ijuru (Abaheb 12:25). Kandi ati, niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheb 10:38)”.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVIRA IJWI RYAWE RIDUHAMAGARA.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *