Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi
Taliki 12 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 23:
[1] Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,
[2] ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.
[6] Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.
[7] Ntimukifatanye n’aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y’imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,
[16] Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kugeza imiburo ku bwoko bwayo.
1️⃣ KWIRINDA KUDAMARARA
🔰 Urugamba rw’icyaha ntirujya rurangira. Igihe cyose umuntu agihumeka aba agomba guhora ahanganye n’intambara iri hagati y’ikibi n’icyiza.
▶ Hari igihe umuntu amara kubatizwa akibwira ko yageze iyo ajya, nyamara nibwo urugamba ruba rutangiye.
▶ Hashize imyaka mike Abisiraheli bamaze gutura muri gakondo zabo, hari haratangiye kugaragara ibibi nk’ibyari byarigeze gutuma Abisiraheli bahanwa. Ubwo Yosuwa yumvaga ubuzima bwe bugenda bukendera kubera ubusaza, kandi abonye ko umurimo we ugomba kurangira bidatinze, yuzuwemo no guhangayikira ahazaza h’ubwoko bwe. Yaravuze ati: “Mwabonye ibintu byose Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we yabarwaniriye.” Nubwo Abanyakanani bari baratsinzwe, bari bagifite umugabane munini w’igihugu cyasezeraniwe Isiraheli, maze Yosuwa yihanangiriza ubwoko bwe kutazadamarara ngo bibagirwe itegeko ry’Imana ryo kumenesha ayo mahanga asenga ibigirwamana. AA 358.2.
2️⃣ IKIBAZO CYO KUGIRA UBUTE
🔰 Ese ni ukuberaki tugira ibitotsi byinshi turigusenga, ariko ukabona umwanya wo kureba amashusho (Movie) y’amasaha 3 ya nijoro? Ese kuki tugira ubute bwo gusoma Bibiliya, ariko ukumva ntabute iyo uri gusoma ibindi bitabo? Kuki tubibona nk’ibyoroshe kwirengagiza ubutumwa bw’Imana, ariko ibitari iby’Imana tukabifatira umwanya?
Kubera abantu benshi babura umwanya wo gusenga, ahubwo bakabona umwanya wo gukora ibindi bashimishije? Nawe bitekerezeho, mbere yo guciraho iteka Abisirayeri.
▶ Muri rusange abantu bari bafite ubute bwo kurangiza umurimo wo kwirukana abapagani. Imiryango yari yaratataniye muri gakondo yayo, ingabo zari zaratashye, kandi byagaragaraga nk’aho kwongera kubyutsa intambara ari umugambi ukomeye kandi ushidikinywaho.
▶ Ariko Yosuwa yaravuze ati: “Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindure igihugu cyabo nk’uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.” AA 358.3.
Muvandimwe , ba intwari.
3️⃣ IMIGISHA N’IMIVUMO
🔰Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. (Abagalatiya 6:7)
▶Amasezerano aba agomba gusohora nk’uko Imana yayatanze.
▶Yosuwa yibukije abantu ko ubwabo ari abahamya b’uko, uko bagiye buzuza ibyo Imana ibasaba, Imana yagiye ibabera indahemuka ikabasohoreza amasezerano yari yarabasezeranyije. Yaravuze ati: “Muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.” Yababwiye ko nk’uko Uwiteka yari yarasohoje isezerano rye ari ko azasohoza n’ibyago yavuze. “Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukorera izindi mana, mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.” AA 358.4
▶ Uramenye ntiwishuke? Satani ashuka abantu benshi ababwira ko urukundo Imana ikunda abantu bayo rukomeye cyane ku buryo izabererekera icyaha muri bo. Agaragaza ko nubwo ibyago bivugwa n’ijambo ry’Imana bibereyeho umugambi uhamye mu butegetsi bwayo; ntabwo bishobora kuzasohora nk’uko byavuzwe.
Muri iyi minsi abantu bamwe batangiye kugerwaho na ya mivumo.
🛐 DATA MWIZA TURINDE KUGERWAHO NA YA MIVUMO.🙏
Wicogora Mugenzi