Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi

Tariki 10 UGUSHYINGO 2025

📖 YOSUWA 21:
[1] Nuko abatware b’amazu y’Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli,
[2] bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n’ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.”
[3] Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n’ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk’uko Uwiteka yategetse.
[41] Imidugudu yose y’Abalewi yo hagati muri gakondo y’Abisirayeli, yari mirongo ine n’umunani n’ibikingi byayo.
[42] Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n’ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose.
[43]Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo.
[44]Uwiteka abaha ihumure impande zose nk’uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n’umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.
[45]Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Uwiteka akomeje gusohoza amasezerano.

1️⃣ UMUGABANE MWIZA

🔰 Abalewi bahawe inshingano y’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibintu byose bifitanye isano naryo haba mu nkambi n’igihe cy’urugendo. Igihe inkambi yimukaga bagombaga kwimura iryo hema bityo bagera aho bagomba guhagarara bakongera bakaribamba. Nta muntu wo mu wundi muryango wari wemerewe kwegera iryo hema. Iyo yaryegeraga yarapfaga. Abalewi bari bagabanyijwemo imigabane itatu, abakomoka ku bahungu batatu ba Lewi.

▶️ Buri mugabane wahawe umwanya wawo n’umurimo byihariye. Imbere y’ihema ry’ibonaniro hafi cyane yaryo, hari habambye ihema rya Mose n’irya Aroni. Aherekeye ku majyepfo hari hatuye abakomoka kuri Kora bari bafite inshingano yo kwita ku isanduku y’isezerano ndetse n’ibindi bikoresho. Aherekeye amajyaruguru hari hatuye abakomaka kuri Merari bari bashinzwe kwita ku nkingi z’ihema, ibifatanyisho, imbaho n’ibindi. Inyuma y’iryo hema hari hatuye abakomoka kuri Gerishomu bari bashinzwe kwita ku myenda yari ikinze iryo hema ndetse n’iyari irimanitswemo. AA 253.4

2️⃣ UBURYO IMANA YITA KU BADAFITE GAKONDO

🔰Igihugu cy’i Kanāni cyagabanijwe Abisirayeli bose, uretse Abalewi gusa kuko bo bari bafite inshingano yo gukora mu buturo bwera. Nubwo umuntu yashoboraga kwatisha isambu ye igihe rukana, ntiyashoboraga kugurisha burundu gakondo y’abana be. Iyo umuntu yagiraga impamvu zituma agurisha gakondo ye, igihe cyose yabaga afite uburenganzira bwo kuyicungura. Buri mwaka wa karindwi wabaga umwaka wo guharira imyenda yose, kandi buri mwaka wa mirongo itanu, cyangwa umwaka wa Yubile, imitungo yose itimukanwa yasubizwaga bene yo. Uko ni ko umuryango wose wabaga utekaniye mu mutungo wawo, kandi hakabaho uburyo bwo kurinda abantu ngo batajya mu bukire bw’indengakamere cyangwa mu bukene bukabije. Ub 42.4

➡️ Kugira ngo abantu babashe guterana baramye Imana, ndetse no kugira ngo abakene bafashwe, byabaye ngombwa ko hasabwa icyacumi cya kabiri ku byungutswe. Uwiteka yavuze ku byerekeye icya cumi cya mbere agira ati: “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli.” (Kubara 18:21). Naho ku byerekeye icyacumi cya kabiri cyo, Imana yarategetse iti: “Kandi uzajye urira imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe, n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe.” (Gutegeka kwa kabiri 14:23, 29; 16:11-14).. AA 365.1

3️⃣ IBYIRINGIRO KU BUTUNZI

🔰 Isi n’Ibiyuzuye n’iby’Uwiteka (Zab 24:1). Imana ifitiye buri wese uburyo bwo kubaho.

🔰 Umuntu wese “ahabwa umurimo we” (Mariko 13:34) uhuje n’ubushobozi bwe, kandi uwo murimo uzatanga umusaruro mwiza cyane kuri we no kuri bagenzi be, bityo uheshe Imana icyubahiro giheranije. Ub 141.3
🔰 “Nuko ntimukiganyire mugira ngo: “Tuzarya iki?”, cyangwa ngo “Tuzanywa iki?” … Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” Matayo 6:31-33

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUNYURWA N’IBYO WADUHAYE.🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *