Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 09 UGUSHYINGO 2025
đ YOSUWA 19:
[1] Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango wâAbasimeyoni nkâuko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane wâAbayuda.
[2] Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: BÄrisheba cyangwa Sheba na Molada,
[49] Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo
[50] bakurikije itegeko ryâUwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.
[51] Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, nâabatware bâamazu yâimiryango yâAbisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere yâUwiteka, bari ku muryango wâihema ryâibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.
Ukundwa nâImana, gira umunsi w’umunezero. Isezerano ry’Imana ntirihera.
1ď¸âŁ GUHABWA GAKONDO
đ°Ariko nubwo imbaraga zâAbanyakanani zari zarashenjaguwe, ntabwo bari barakigarurirwa burundu. Mu ruhande rwâiburengerazuba, Abafilisiti bari bagifite ikibaya cyarumbukaga giherereye ku nkombe yâinyanja, kandi no mu majyaruguru yabo hari akarere gatuwe nâAbanyasidoni. Lebanoni nayo yari ikiri mu maboko yâAbanyasidoni; kandi mu majyepfo werekeza mu Misiri, akarere kaho kari kagitegekwa nâabanzi bâAbisiraheli. AA 349.5
đ°Abantu bagombaga kuba indahemuka ku Mana maze nayo ikirukana abanzi babo imbere yabo; ndetse yabasezeraniye ko izabaha ubutunzi bwinshi kurutaho igihe bari kudatezuka ku isezerano ryayo. AA 349.6
2ď¸âŁ KWIBUTSA AMASEZERANO
âUbwo bari bamaze kurangiza igikorwa cyo kwigabanya igihugu,â imiryango yose imaze guhabwa gakondo yayo, niho Yosuwa yavuze icyifuzo cye. Nkâuko byari byarabaye kuri Kalebu, Yosuwa nawe yari yarahawe isezerano ryihariye rya gakondo yagombaga guhabwa; nyamara ntiyasabye intara nini, ahubwo yasabye umujyi umwe muto. ÂŤBamuha umujyi yasabye, maze arawubaka awuturamo. Âť Uwo mujyi wiswe Timunatisera, bisobanura : âumugabane usigaye.â Icyo cyari igihamya gihoraho kigaragaza imico nâumwuka wo kutikanyiza wa Yosuwa. Aho kugira ngo yigire nyambere yirundanyaho iminyago yose banyaze mu ntambara, yabaye aretse gutanga icyifuzo cye kugeza aho amaze kubona ko umuntu wese woroheje kurusha abandi bo mu bwoko bwe amaze guhabwa gakondo. AA 352.6
âĄď¸Yosuwa ni urugero rw’umuyobozi mwiza. Yitangira abandi agafata ibyo yemerewe amaze guha abo ashinzwe. Ni kenshi abantu tureba inyungu zacu gusa niyo abo dushinzwe baviramo aho. Ukora ibyo si umugenzi ugana i Kanani.
đźTwabuze gakondo murâiyi si; tuyirimo turâabasuhuke; arikw ikitunezeza, nâuko dushaka gakondo
irushaho kuba nziza. Mutima wanjye, reka kuganya! Dorâ igihâ Imana yangeneye, ni cyo cyiza, ni cyo cyiza; njye nkomeza kwiringira, ngezâubwâ izampamagara. (Indirimbo 189).
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUZAGERA MURI GAKONDO YACUđ
Wicogora Mugenzi.