Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 5 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 16
[1]Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n’i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire rukagera i Beteli,
[4]Nuko bene Yosefu, Abamanase n’Abefurayimu benda gakondo yabo.
[9]hamwe n’imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y’Abamanase, imidugudu yose n’ibirorero byayo.
[10]Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n’Abefurayimu na bugingo n’ubu, bahinduka abaretwa babo.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iki gice n’icya 18 biri kwerekana umurage wa bene Yosefu.
✳ ABEFURAYIMU BAHABWA GAKONDO
🔰 Buri wese yahawe hakurikijwe ukwizera kwe. Abatizera babonye ubwoba bwabo busohora. Nubwo bari bafite isezerano ry’Imana, bari batangaje ko bidashoboka guhabwa Kanani ho gakondo, bityo ntibayihabwaho. Ariko abiringiye Imana, ntibite cyane ku ngorane bagombaga guhura nazo ahubwo bagaha agaciro imbaraga z’Umufasha wabo Ushoborabyose bo binjiye muri icyo gihugu cyiza. Kwizera ni ko kwatumye ibyo bihangange n’abanyacyubahiro bo mu gihe cya kera batsinda ibihugu ‘n’abami, … no gukira ubugi bw’inkota, no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara, no kunesha ingabo z’abanyamahanga.’ ( AA 351.2
➡Abefurayimu bahabwa gakondo, nyamara nabo ntibirukana abanyamahanga basengaga ibigirwamana. Uku Kutumvira kwaje kugira ingaruka tuziga.
⏯Imana isohoza amasezerano, umuryango munini wa Efurayimu iuhabwa ibyawo.
⚠Nyamara kunesha AMAHANGA ntibyavuye ku bwinshi cg imbaraga zabo, Ubutwari ku ntambara bitangwa n’Imana, igatabara abayo ibyo yabasezeranye bikabasha gusohora.
Kugera I Kanani ihoraho si uko uzaba uri mu itsinda rinini, ahubwo ni uko uzaba wizeye Imana byuzuye Kandi wemera ukanishimira kuyoborwa na Yo.
🛐MWAMI IMANA, DUHE KWIRUKANA IBIGIRWAMANA AHO DUTUYE N’AHO DUKORERA🙏🏽
Wicogora Mugenzi.