Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 4 Ugushyingo 2025
📖 YOSUWA 15
Yoz 15:1,13-14,63
[1]Umugabane w’umuryango w’Abayuda nk’uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.
[13]Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk’uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.
[14]Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.
[63]Ariko Abayebusi bo bari abaturage b’i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.Nuko Abayebusi bagumana n’Abayuda i Yerusalemu na bugingo n’ubu.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
✳️ ABAYUDA BAHABWA GAKONDO
🔰Mu bayuda harimo abantu bashikamye, bakomokaga muri rwa rubyaro rwera rwari rukirangwamo kumenya Imana. Aba nabo bari bategereje isezerano ryasezeraniwe ba sekuruza. Bakomezaga kwizera kwabo bishingikirije ku byavuzwe na Mose, agira ati “Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.” UIB 19.5
➡️Aho Mesiya yagombaga kuvukira ni mu Muryango w’Abayuda. Iyo bibuka ibi bari kwirukana burundu abasenga ibigirwamana b’Abayebusi. Nyamara umurongo wa 63 utwereka ko batabikoze kubera ko:
✳️Muri rusange abantu bari bafite ubute bwo kurangiza umurimo wo kwirukana abapagani. AA 358.3
⏯️N’uyu munsi hari abumva bakwanga kuvana icyaha muri bo maze Imana y’imbabazi zitarondoreka ikababarira. Oya ntizaba ari imbabazi, zaba ari intege nke. Ubutabera bw’Imana buri muri kamere yayo, yanga icyaha ishaka kubashisha abayo kukirukana hagati yabo nk’uko Abisirayeri bari kubigeraho iyo bashingikiriza ku Mana. Uwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, amenyerwa ku mbuto za Mwuka zimugaragaraho, ku mucyo wa Kristu umurimo ukaboneshereza abahuye na we bose. Ba umwe muri abo bahirwa.
🛐MANA TUBASHISHE GUFATA ICYEMEZO CYO GUKOMERA KURI GAKONDO YACU IHORAHO🙏🏽
Wicogora mugenzi.