Tariki 27 UKWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 7:
(1)Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganwe :Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, niwe wari wenze ku byashinganwe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro.
(4)Nuko abantu baragenda bari nk’ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n’abo kuri Ayi.
(5)Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y’irembo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y’abantu ishya ubwoba ihinduka nk’amazi.
(7) Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!
(9)Abanyakanani n’abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi, None se , izina ryawe rikuru uzarirengera ute? “
(10) Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka.Niki gitumye ugwa wubamye?
(11) Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganwe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.
(12) Icyo nicyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume, ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe
(20)Akani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuli nacumuye k’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje n’uku :
(21)Nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari na shekeli z’ifeza magana abili n’umuhimba w’izahabu w’igiciro cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati , n’ifeza iri munsi yabyo. “

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese nawe ugira irari ry’ibitari byawe? Wigire aha isomo ry’ubuzima.

1️⃣KUNESHWA KW’ABISIRAYELI
🔰Abatasi boherejweyo bagarukanye inkuru ivuga ko abaturage babo ari bake, kdi ko ingabo nkeya gusa aribo bakenewe ngo bahatsinde.
▶Insinzi ikomeye Imana yari yabahesheje, yatumye Abisirayeli biyiringira , kuko yari yarabasezeraniye igihugu cy’i Kanani.
Bananiwe kumenya ko ubufasha bw’Imana bwonyine aribwo bubahesha insinzi. Ndetse na Yosuwa ubwo yateguraga imigambi ye yo gutsinda umudugudu wa Ayi, ntiyigeze abanza gusaba Imana inama. (AA pge 248)
⚠Igihe cyose wiyumvamo ko ushoboye udakeneye ubushake bw’Imana, uba uri mu nzira yo gutsindwa. No mu bintu wibwira ko bitagoye cyane, gisha Imana inama.
2️⃣ICYAHA CY’INZU 1 CYATEJE AKAGA BOSE
🔰Icyaha cya Akani cyakozwe bitewe no gusuzugura imiburo y’ukuri n’ibitangaza bikomeye byahoraga bikorwa bishimangira ubufasha bw’Imana. “Mwirinde ubwanyu kwenda ku bintu byashinganwe, keretse niba namwe mushaka kuvumwa.
❇Aya mabwiriza yabwiwe Isirayeli yose uko ingana. Iri tegeko ryatanzwe ako kanya nyuma y’uko igitangaza cyo kwambuka Yorodani no kumenya isezerano ry’Imana binyuze mu muhango wo gukebwa k’ubwoko bwose, biba na nyuma yo kuziririza Pasika, no kuboneka kwa Marayika w’isezerano, Umugaba w’ingabo z’Ishoborabyose. Ibi rero nibyo byahise bikurikirwa no kugwa kwa Yeriko .(AApge 250)
⚠Isuzume uciye bugufi urebe niba imyitwarire yawe idateje akaga Wowe ubwawe n’abandi.
MANA DUHE KUKUGISHA INAMA MURI BYOSE

3️⃣AKANI YANGA KWIHANA
🔰Icyaha simusiga cyagejeje Akani ku kurimbuka cyari gishoye imizi yacyo mu irari; mu byaha byose iki nicyo rusange kandi usanga aricyo bita icyaha cyoroheje kurenza ibindi…. Akani Yari yarishyingitse ingeso yo gukunda indonke kugeza ubwo ihindutse akamenyero, imubohesha imihama inangiye atashoboraga guca. Intekerezo ze zari zaramugajwe n’icyaha, maze igishuko kimugeza aho gisanga ari umuhigo woroshye gufatwa.

📖 Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha nabyo bimaze gukura bikabyara urupfu (Yak1:15)

▶Tubujijwe cyane kugira irari ngo ririnde kutubata nka Akani warinze kwenda ku minyago y’i Yeriko.
Turaburirwa ngo “Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi Mat 6:24. “Witonde kandi mwirinde kwifuza kose “Luka 12:15.
⏯ Imbere yacu natwe dufite iteka riteye ubwoba Akani yaciriweho, irya Yuda, irya Ananiya na Safira. Mbere y’iteka ryaciriweho kuri aba, hari iteka Luciferi yaciriweho. Nyamara n’ubwo hari iyo miburo yose, kwifuza kuraganje. Ahantu hose, ubukanda bwaho butose buragaragara. Gutera ubushyamirane mu muryango, gutera igomwa n’urwango hagati y’umukire n’umukene. Nyamara iki cyaha ntabwo kiba mu b’isi gusa, ahubwo kiba no mu itorero.
❇Mbega ukuntu bisigaye ari gikwira mu itorero hose kubonamo kwikunda, ubugugu no kwiba Imana “icya cumi n’amaturo. “Benshi muri bo hari uza mu rusengero akicara ku meza y’Umwami, kandi mu mutungo we hahishemo indonke z’inyibano, ibintu Imana yavumye , bitewe n’umwambaro mwiza w’i Babuloni benshi cyane muri iki gihe bemera guhara ibyiringiro byabo by’ijuru. Iminiho y’abakene baniha ntabwo yitabwaho, umucyo w’ubutumwa bwiza urapfukiranwa, imigenzo ikinyurana n’ubukristo, nyamara ukwifuza iby’abandi agakomeza kwirundaniriza ubutunzi.
Mbese umuntu yakwiba Imana ? ariko dore mwarabinyibye “(Malaki 3:8 (niko Uwiteka avuga . (AApge 251)

⚠MENYA IBI

▶Ku bwo icyaha cy’umuntu umwe, uburakari bw’Imana buzaguma ku Itorero ryayo kugeza igihe ubugome buzashakishwa maze bukarandurwa. Niba hari amatwara n’ibikorwa itorero rigomba gutinya no kwizirira, ntabwo ari bya bindi bisanzwe bikorwa n’abarirwanya ku mugaragaro bamwe bakiranirwa, n’abatuka Imana. Ahubwo ni ibyo Abakristo baryangiza baririmo, bagasubiza inyuma imigisha y’Imana ya Isirayeli kandi bagateza intege nke ubwoko bwayo.
Hamwe no kwicisha bugufi n’umutima ushaka, mureke buri wese aharanire kuvumbura ibyaha bihishwe bitwima amahirwe yo kubana n’Imana.( AA pge 251)

🛐 MANA TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE🙏

Wicogora Mugenzi. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *