Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Yosuwa, usenga kandi uciye bugufi.
📖 YOSUWA 5 :
2) Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli bwa kabili .
3)Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti .
4) Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi :abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, nibo bari bavuye muri Egiputa.
5) Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa bo bari batarakebwe.
7)Abana babo babasubije mu cyimbo cyabo, ariko Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, Impamvu ni uko batakebewe mu nzira.
9)Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga. “Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.
10)Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko.
12) Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri Icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu y’igihugu cy’i Kanani.
13)Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki, Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu? “
14)Aramusubiza ati “Oya ahubwo NJE NONAHA KUBERA INGABO Z’UWITEKA UMUGABA.
Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe muri wowe, ingabo z’Imana ziratugose. Umugaba Mukuru ni Kristu.
1️⃣IMPAMVU YO GUKEBWA
✳️Gukurwaho k’umugenzo wo gukebwa no kurekeraho kuziririza Pasika byari ubuhamya bw’uko Uwiteka atanejejwe n’icyifuzo cyabo cyo gusubira mu gihugu cy’uburetwa.
Ariko noneho imyaka yo kutitabwaho yari irangiye.
Ikimenyetso cy’isezerano cyongera gusubizwaho, umuhango wo gukebwa wongera kugirirwa abantu bose bari baravukiye mu butayu.
Maze Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga(AA pge 245)
▶️Uyu munsi nabwo dusabwa gukebwa ku mutima twakira agakiza, no guhora tuzirikana uko twavanywe muri EGIPUTA y’icyaha.
2️⃣UMUGABA UTUYOBOYE
✳️Amoko y’abapagani basuzuguraga Uwiteka n’ubwoko bwe kuko abaheburayo batashoboye kwigarurira Kanaani bakiva muri Egiputa. Abanzi babo bari bishimye kuko Abisirayeli bari barazerereye igihe kirekire cyane mu butayu, kandi mu buryo bwo kubaseka bavugaga yuko Imana y’Abaheburayo itashoboraga kubazana mu gihugu cy’isezerano. Noneho Uwiteka yari yerekanye ku mugaragaro ububasha n’urukundo bye, atandukanya uruzi rwa Yorodani imbere y’ubwoko bwe. (AA pg 245)
▶️Gutsinda Yeriko byabonywe na Yosuwa ko ariyo ntambwe ya mbere gutsinda Kanani.
Akiva aho babambye amahema ngo asenge kandi azirikane, abona umurwanyi witwaje intwaro, ukwiriye kuyobora urugamba afite inkota mu ntoki. Maze Yosuwa aramubaza ati “Harya uri uwo mu bacu cyangwa uwo mu babisha bacu ,……Uwakujijwe Yosuwa yikubita hasi yubamye arabiranye, aramuramya, yumva ihame ngo : Dore nkugabije Yeriko n’umwami waho n’intwaro zaho ;n’uko ahabwa amabwiriza yo kuzahindura uwo mudugudu
⚠️Muvandimwe urugamba turwana rufite amabwiriza arugenga, kandi haru umugaba uruyoboye .SENGA UMWEREKE URUGENDO RWAWE RWOSE AZAKUNESHEREZA.
▶️Kubwo kumvira itegeko ry’Imana Yosuwa yayoboye ingabo za Isirayeli. …….batsinda kubera kumvira icyerekezo n’ubuyobozi byatanzwe bivuye ku Mana (AApg 256)
3️⃣PASIKA YAZIRIRIJWE
✳️Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri Icyo gihugu, manu ntiyongera kuboneka, Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu cy’i Kanani. (Umur 12)
Imyaka myinshi bamaze bazerera mu butayu yari irangiye. Abisirayeli noneho, nyuma y’ibyo byose, bari bageze mu gihugu cy’isezerano (AApg 246).
➡️Igihe cyararangiye gutoragura manu, ni ugutungwa n’imyaka wakoreye. Ijambo ry’Imana ntukwiye gutegereza ko uribwirwa gusa, fata umwanya uhoraho uryige, rikuryohere, rihinduke kimwe mu bikugize. Mwuka Wera yiteguye kukuyobora.
🛐 MANA TUBASHISHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE NIBYO BIZADUSHOBOZA GUTSINDA🙏
Wicogora mugenzi.