Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 22 UKWAKIRA 2025
đ YOSUWA 2:
[1] Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati âNimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.â Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
[2] Umwami wâi Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.
[3] Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati âSohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.â
[4] Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati âNi koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,
[9] arababwira ati âNzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima,
[10] kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, nâibyo mwagiriye abami bombi bâAbamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.
Ukundwa nâImana, Amahoro abe muri wowe. Urukundo rwâImana ni rurerure rugera no mu mahanga yose.
1ď¸âŁ UBWOKO BWATORANIJWE
Yosuwa 2 haratugariza ko hari ubwoko bwatoranijwe, Abatambyi bâUbwami, Ishyanga Ryera nâAbantu Imana yaronse (1 Pet. 2:9) ndetse hakaba hariho nâabanyamahanga.
đ° Itorero rigaragara Itorero ryâImana ryashyiriweho umurimo. Ryuzuza inshingano yaryo yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose. (Matayo 28:18-20), no kwiteguriza abatuye isi kugaruka kwa Yesu mu bwiza. (1Abatesalonike 5:23; Abefeso 5:27).
âĄď¸ Nkâumuhamya wihariye watoranyijwe wa KristoYesu Itorero rimurikira kandi rikabwiriza isi nkuko Kristo yabigenzaga ribwiriza abakene ubutumwa bwiza, ribwira imbohe ko zibohorwa, impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri no kubamenyesha ibyâumwaka umwami agiriyemo imbabazi. (Luka 4:18,19).
2ď¸âŁ MUNYAMAHANGA UHATSWE KU UWITEKA.
đ°Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati âUwiteka ntazabura kuntandukanya nâubwoko bwe.â Kandi nâinkone ye kuvuga iti âDore ndi igiti cyumye.â(Yesaya 56:3).
âĄď¸ Rahabu ni urugero rwiza rugaragaza ko no mu mahanga (mu matorero atarahawe umucyo mwinshi) harimo abantu Imana yishimira.
âĄď¸ Petero aterura amagambo ati âNi ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. (Ibyakozwe 10:34-35).
đ° Itorero ritagaragara Itorero ritagaragara ryitwa na none itorero rusange, rigizwe nâubwoko bwâImana bukomoka ahantu hose ku isi. Rinagizwe nâabizera bagize Itorero rigaragara, ndetse nâabandi batandukanye batagengwa na gahunda yâItorero rigaragara bakurikiye umucyo bahawe na Kristo. (1Yohana 1:9).Iri tsinda rya nyuma ntabwo bagize amahirwe yo kwiga ibyâukuri kwa Yesu ariko bumviye Umwuka kandi ku bwâumuco kamere bakora ibyo amategeko asaba. (Abaroma 2:14).
âĄď¸ Kubaho kwâitorero ritagaragara byerekana ko guhimbaza Imana birenze kure amagambo, ko bahimbaza Imana mu mwuka. Yesu yaravuze ati â Abasenga Imana byâukuri bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri, kuko aribyo Imana idusaba (Yohana 4:23). Kubera umuco kamere guhimbaza kâukuri mu mwuka abantu ntibashobora kumenya neza abagize itorero ryâImana nâabatarigize.
âĄď¸ Ku bwâumwuka wera, Imana izana ubwoko bwayo mu itorero ritagaragara ngo ryinjire mu busabane bwâitorero rigaragara âMfite nâizindi ntama zitari izo muri uru rugo, birakwiye ko nzizana zizumva ijwi ryanje, bazaba umukumbi umwe bagire umwungeri umwe. (Yohana10:16). Ni mu itorero rigaragara gusa bashobora kubona ubunararibonye bwâukuri kwâImana, urukundo, umushyikirano, kubera ko Imana yahaye itorero rigaragara impano zâumwuka izo mpano zâumwuka zubaka abarigize muri rusange nâumutu ku giti cye.(Abefeso4:16).
âĄď¸ Igihe Pawulo yamaraga guhinduka, Imana yamuhuje nâitorero ryayo rigaragara imugira umuyobozi wâubutumwa bwayo (Ibyakozwe 9:10-22). Ni muri ubwo buryo na nâuyu munsi Imana ishaka kuyobora itorero ryayo rigaragara rirangwa no gukomeza amategeko yayo kandi bakagira kwizera nkâukwa Yesu kugira ngo ifatanye naryo kurangiza umurimo wayo mu isi (Ibyahishuwe14:12; 18:4; Matayo24:14; Ibyo abadiventiste bizera page 163).
3ď¸âŁ IBYIRINGIRO KU BAPAGANI
đ° Rahabu wari Maraya, yaje kugaragara mu masekuruza yâUmucunguzi â Umukiza â Yesu Kristo Umwami wacu.
Ubwo Ingabo zâAbisirayeli zakomezaga urugendo zaje kubona ko kumenya imirimo ikomeye yâImana yâAbaheburayo byari byarabatanze imbere, kandi ko bamwe mu bapagani bagendaga bamenya ko Imana yâAbaheburayo ari yo Mana nyakuri. Muri Yeriko yari yarakabije ubugome, ubuhamya bwâumugore wâumupagani bwabaye ubu ngo: âImana yanyu ni yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.â Yosuwa 2:11. Kumenya Uwiteka kwari kwaramugezeho muri ubwo buryo, kwaramukijije. âKwizera ni ko kwatumye maraya uwo, Rahabu, atarimburanwa nâabatumviye Imana.â Abaheburayo 11:31. Kandi guhinduka kwa Rahabu si we wenyine kwabayeho nkâikimenyetso cyâimbabazi Imana yagiriye abasengaga ibigirwamana bemeye ubutware bwayo. Hagati muri icyo gihugu hari abantu benshi cyane âAbagibewoni- baretse ubupagani maze bifatanya nâAbisirayeli, basangira nabo imigisha yâisezerano. AnA 336.1
âĄď¸Nta Muntu wemeye Kristu akizera Izina rye ukomeza kwitwa umunyamahanga cg umupagani, ahubwo ahabwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana. Nta kure Imana itagukura.
đ DATA MWIZA TWONGEYE KUGUSHIMIRA URUKUNDO RWAWE RUDAHEZA, TURAGUSABYE UTURUSHISHEHO KURUSOBANUKIRWAđ
Wicogora Mugenzi.