Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Yosuwa, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 21 UKWAKIRA 2025
📖 YOSUWA 1
[1] Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
[2] “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
[3] Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.
[5]Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
[6]Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
[7] Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
[9]Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
[16] Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo.
[17] Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk’uko yabanaga na Mose.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Yisuwa yari umujenerali w’umunyabwenge kuko yayoborwaga n’Imana. Inkota ya mbere yakoresheje yari inkota ya Mwuka, Ijambo ry’Imana. Abagabo bafite inshingano ziremereye baba basoma iki gice cya mbere cya Yosuwa? – 2BC 993.1.
1️⃣ YOSUWA ASIMBURA MOSE
🔰Ubwo Yosuwa ni we wari umuyobozi wemewe w’Abisiraheli. Yari azwi cyane ko ari umuntu w’intwari, kandi icyo gihe impano ze n’ubupfura bwe byahawe agaciro mu buryo bwihariye mu mateka y’ubwoko bwe. Kugira ubutwari, kudakebakeba, kwihangana, ubutungane ndetse no kutita ku nyungu ze bwite kubwo kwita kubo yari ashinzwe, ndetse ikiruta byose agakoreshwa no kwizera Imana kuzima; iyo niyo mico yarangaga umugabo watoranyijwe n’Imana kugira ngo ayobore ingabo z’Abisiraheli azinjize mu Gihugu cy’Isezerano. Mu gihe Abisiraheli babaga mu butayu, Yosuwa yari yarakoze nka minisitiri w’intebe wa Mose, kandi kubwo kuba umwizerwa nyakuri ndetse utuje, gushikama kwe ubwo abandi badohokaga, kudateshuka kwe ku kuri ari mu byago, byari byarabaye igihamya cy’uko ari we muntu ukwiriye gusimbura Mose na mbere y’uko ijwi ry’Imana rimuhamagarira kujya mu mwanya we. (AA 329.4)
2️⃣ IMANA IMUHA AMABWIRIZA
Uwiteka abwira Yosuwa ko uko yabanaga na Mose ni ko azabana nawe, ati : sinzagusiga kandi sinzaguhāna. (um. 7).
🔰 Kuri iri sezerano yahawe hongeweho uku kwihanangirizwa ngo: “Icyakora ukomere, ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse.” Imana yamuhaye aya mabwiriza iti: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro,” “ntuzayateshuke, uciye iburyo cyangwa ibumoso; […] “ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” (AA 330.1).
Uyu munsi natwe dufite isezerano ko Uwiteka atazadusiga kandi atazaduhana. Niyo mpamvu twahawe Mwuka Wera ngo abane natwe.
🛐 MANA TUGUSHIMIYE KO UBANA NATWE KANDI UTADUTERERANA🙏
Wicogora Mugenzi