Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cyo KUBARA (Numbers), usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 22 KAMENA 2025

📖 KUBARA 11
[4]Abanyamahanga y’ikivange bari hagati y’Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya?
[5]Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n’amadegede n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurucumu.
[6]Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.”
[24]Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y’Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’abantu, abagotesha ihema ryera.
[25]Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.
[26]Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w’abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.
[27]Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.”
[28]Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.”
[29]Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!”
[31]Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema n’impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw’umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n’intambwe enye z’intoki.
[32]Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n’undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z’ingando zabo.
[33]Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuri iyi Sabato tumenye icyo Imana idushakaho mu ntekerezo no mu mubiri, ni amagara mazima.

✳️ ABISIRAHELI BANGA MANU BASABA MOSE INYAMA
🔰Indyo Yahinduriwe imikorere – Imiterere y’ibitekerezo ifitanye isano nini n’ubuzima bw’umubiri, cyane cyane n’ubuzima bw’urwungano ngogozi. Nk’ikintu cya rusange, Uwiteka ntabwo yahaye ubwoko bwe inyama mu butayu, kuko yari azi ko gukoresha iyo ndyo byari gutera indwara no kutumvira. Kugirango ahindure imyitwarire, kandi azanemu mibereho yabo imbaraga zisumba izindi mu mitekerereze, Yabakuriyeho inyama z’inyamaswa zapfuye. Yabahaye ibiryo by’abamarayika, manu yo mu ijuru (Manuscript 38, 1898). 1BC 1112.8
➡️Imana yaturemye ni Yo iduhitiramo ibyo kurya biduha amagara mazima. Iyo dutandukanyije n’ubushake bwayo (Itangiriro 1:29, 3:18 na Daniyeli 1:8), umubiri wacu uhorana umuze, kuzageza n’ubwo havuyemo indwara ndetse zidakira.
⁉️Niba ibyo turya bifitanye isano no kumvira Imana, twifashisha ubuhe buhanga mu guhitamo ibyo dufungura? Dufungura ibitugirira nabi cg ibyangiza umubiri. Ese turi abo Imana yishimira cg tumeze nka bariya dusomye ku murongo wa 33. Uwiteka atubabarire Kandi adushoboze.

⚠️Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha, itubashishe kwirinda muri byose mu mubiri, mu ntekerezo, mu marangamutima, mu mibanire yacu n’abandi no mu mibanire yacu n’Imana. Turuhuke impagarike yose Twishimire n’abandi bahanura nk’uko Mose yabikoze ku murongo wa 29. Twishimane n’abishimye tubabarane n’abababaye, tube aba Kristo koko.

🛐 MANA DUTSINDIRE KAMERE N’IBYO IRARIKIRA, DUHE GUKUNDA IBYO UKUNDA NO KWANGA IBYO UKUNDA.🙏🏾

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *