Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ ABALEWI (Leviticus), usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 19 Nyakanga 2025
📖 ABALEWI 4
[2]“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije agakora kimwe muri byo,
[3]“Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
[13]“Kandi niba ari iteraniro ry’Abisirayeli ryose rikoze icyaha ritacyitumye kigahishwa amaso yaryo, bakaba bakoze kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije bakagibwaho n’urubanza,
[14]icyaha bakoze nikimenyekana iteraniro ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo gitambirwa ibyaha, bakizane imbere y’ihema ry’ibonaniro.
[15]Abakuru bo mu iteraniro barambikire ibiganza mu ruhanga rw’icyo kimasa imbere y’Uwiteka, gikerererwe imbere ye.
[16]Umutambyi wasīzwe azane ku maraso yacyo mu ihema ry’ibonaniro,
[21]Kandi ajyane icyo kimasa inyuma y’amahema yabo, acyose nk’uko yosheje icya mbere. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha by’iteraniro.
[22]“Umutware nakora icyaha, agakora atacyitumye kimwe mu byo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose, akagibwaho n’urubanza,
[23]icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo.
[27]“Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije, akagibwaho n’urubanza,
[28]icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane umwagazi w’ihene udafite inenge ho igitambo cyo gutambirwa icyaha yakoze.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Yaba umuyobozi, iteraniro cg ishyanga, umuntu ku giti cye nakora icyaha yihane kandi agambirire kutazabisubira ku bwo gufashwa n’Imana.
1️⃣ NIHAGIRA UKORA ICYAHA ATACYITUMYE (ATABITEGUYE):
Abantu benshi bazi ko abayobozi badakosa, iteraniro ridakosa, ariko Bibiliya ihamya ko nabo bakosa. Gusa nabo bihannye barababarirwa icyaha kikabakurwaho.
✳️ NIBA ARI UMUTAMBYI WASIIZWE
👉🏽Niba ari umutambyi wasizwe ukora icyaha agashyirishya ku bwoko bwose urubanza atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge (umr3)
🔰Aha birareba abayobozi bafite inshingano (pastors) niba akoze icyaha agashyirisha ku itorero urubanza, akwiye kwihana akatura icyaha cye akaturira icyaha aho cyakorewe. Urubanza rukava ku bwoko bwe.
✳️ NIBA ARI ITERANIRO
👉🏼 Kandi niba ari iteraniro ry’Abisiraeli ryose rikoze icyaha ritakitumye kigahishwa amaso yaryo bakaba bakoze kumwe mubyo Uwiteka yabuzanije bakagibwaho n’urubanza, icyaha bakoze nikimenyekana ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo gitambirwa ibyaha (umr13)
🔰Birashoboka ko iteraniro ryakora icyaha, nibakimenyeshwa bakwiye kwihana bagasaba imbabazi. Iteraniro rishobora kwica isabato, n’ibindi icyo cyaha gikwiye kwaturwa mu mazina.
✳️ UMUTWARE NAKORA ICYAHA
👉Umutware nakora icyaha atacyitumye agakora kimwe mubyo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose, akagibwaho n’urubanza icyaha yakoze nakimenyeshwa azane isekurume y’ihene idafite inenge.
🔰Umutware abasha kuba umukuru w’itorero ku giti cye, umukuru w’umuryango, umukuru ufite itsinda ayoboye nakora icyaha ku giti cye ntakwiye kwitwikira umwitero w’ubutware bwe ahubwo akwiye kwatura icyaha cye, kandi azababarirwa.
✳️ NIHAGIRA UWO MU BOROHEJE
👉Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye cyo mubyo Uwiteka yabuzanije akagibwaho n’urubanza, icyaha yakoze nakimenyeshwa azane umwagazi w’ihene udafite inenge ho igitambo cyo gutambirwa icyaha yakoze.
🔰Umuntu w’umwizera nakora icyaha, ubundi agibwaho n’urubanza. Amaze kukimenyeshwa akwiye kwatura icyaha cye adatindiganije.
2️⃣ IPFUNDO RYA BYOSE
✳️ “Kugira ngo Yesu yejeshe abantu amaraso ye yababarijwe inyuma y’urugo.” (Abaheburayo 13:12). _Adamu na Eva bamaze kwica itegeko ry’Imana birukanywe muri Edeni. Kristo, umusimbura wacu, yagombaga kubabarizwa hanze ya Yerusalemu .
Apfira inyuma y’irembo, ahajyaga hicirwa abagambanyi n’abicanyi. Kuva ubwo humvikana ubusobanuro bwimbitse bw’aya magambo ngo : “ Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu. (Uwifuzwa IB, igice cys 78, pp 578).
➡ Uko iri tungo ryosorezwa inyuma y’urugo, niko na Kristu yapfiriye inyuma y’inkike za Yerusalemu. Umwana w’Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi, apfira ku musaraba w’isoni, ahicirwaga abicanyi n’ibivume kugira ngo jye nawe dukizwe umuvumo w’amategeko. Dukizwe n’ubuntu ku bwo Kwizera.
Tumusange nta bwoba atubashishe kuba umunyu n’umucyo w’isi.
⭕ IBYO TUZIRIKANA
👉Haba ku muyobozi, ku ishyanga, ku muntu ku giti cye ntawukwiye gusuzugura inzira yo kwihana no kwatura ibyaha.
👉 Batambaga igitambo kitagira inenge cyashushanyaga Kristo igitambo cyatambwe rimwe gusa kitagira inenge, We utaragize icyaha cg ibara.
👉Umuntu yagombaga kumenyeshwa icyaha cye. Tumenyeshwa ibyaha byacu binyuze mu ijambo ry’Imana twiga, mu materaniro Yera, umuntu ashobora kukubwira amakosa yawe, ababwiriza butumwa bwiza. Nukimenyeshwa ihane kd wature ucyaha wakoze, Imana yiteguye kukubabarira.
👉Irinde kwihagararaho, irinde kuburana, irinde kwishyira hejuru uce bugufi. Bagombaga guhita batamba igitambo bakimenyeshwa icyaha bakoze batagipanze.
🙏Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. (1 Yohana 1:9)
🙏Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa. (Imigani 28:13)
🙏Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,Ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,Umutima we ntubemo uburiganya. Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”,Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye. (Zaburi 32:1,2,5)
👉Inzira yo kwihana no kwatura yashyizweho n’Imana niyo mpamvu abatarayinyuramo cg badashaka kuyinyuaramo batazagera mu rurembo. Dukeneye guca bugufi munsi y’umusaraba wa Kristo tukemera kuyoborwa nawe muri buri ntambwe. Muvandimwe saba Imana iguhe kwihana no kwatura ibyaha byawe mu cyiciro waba urimo.
🛐MANA YACU DUHE KUGIRA IMITIMA YIHANA🙏🏽
Wicogora Mugenzi