Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 3 GICURASI 2025

ITANGIRIRO 17:
[1]Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.
[2]Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”
[3]Aburamu arubama, Imana iramubwira iti
[4]“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi.
[5]Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w’amahanga menshi.
[10]Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa.
[15]Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.
[16]Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.”
[17]Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”
[18]Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”
[19]Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.

Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. Imana mu mugambi wo kugira ubwoko buyubaha ikomeje urugendo rwo kwigisha no guhindura sekuruza w’abizera Aburahamu

1️⃣IMANA YONGERA KUGENDERERA ABURAMU
🔰Nyuma y’uko Aburamu na Sarayi bishakiye inzira ntibibagwe amahoro,nyuma y’imyaka igera kuri 13 nta jwi ry’Imana bumva Imana yarabagendereye.
✳️Aburahamu wari ufite Imyaka 86 abyara Ishimayeli,ubu noneho yari afite imyaka 99! Imbaraga z’umubiri zari zarakamutse ndetse nawe yifata nk’uwapfuye(Rom 4:19)!
✳️Imana yaramwiyeretse ndetse yongera kumwibwira iti: Ni jye Mana Ishoborabyose tuvuze mu yandi magambo Imana yihagije Iramubwira iti: ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose!
Nubwo Aburahamu yari yarizeye ko Imana ifite imbaraga, ntabwo yashoboraga kwizera ko Imana yihagije. Iyi niyo mpamvu yagerageje gukora ibintu mu mbaraga ze. Imana yamweretse ko niba yemera ko Imana ari imwe yihagije, yagombaga kugenda imbere yayo nk’umuntu utunganye. Kuba intungane ni ukwera. Imana yasabye Aburahamu kuba umwere kandi atavanze iby’Umwuka n’umubiri
✳️Imana yaje kumuhindurira izina ndetse n’irya Sarayi! Aburahamu yitwa Aburahamu n’umugore we Sara. Imuha isezerano ndetse imwemerera ko Izamubera Imana we n’urubyaro ruzakurikiraho!

2️⃣ISUBIRAMO ISEZERANO RYAYO, ITANGA N’IKIMENYETSO CYARYO
🔰 N’ubwo byasaga nk’aho Aburamu yatsinzwe Imana yakomeje kumutunganya mu gihe!
*Araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?” Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”. *Aburahamu yagomaga kwigishwa gutera umubiri ikizere akemerera Imana igasohoza amasezerano!*
➡️Abantu bakunda kurinda ibyo bagezeho nka Ishimaeli ndetse bakabikuyakuye ntibufuze kubirekura ariko si gahunda y’Imana. Imana ishaka ko dutandukana n’imirimo ya kamere
👉🏽Imana yagiranye nawe isezerano ndetse imuha n’ikimenyetso cyo gukebwa
⚠️Abakolosayi 2:11 dusoma ngo Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw’intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere
📖.Abafilipi 3:3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri,….
⏯️. Gukebwa bisobanura kureka kutizera no kuruhukira rwose muri Kristo

✳️ Aburahamu yahawe umuhango wo gukebwa “kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebwa.” Abaroma 4:11. Yagombaga kubyubahiriza ndetse n’abamukomokaho bose kugira ngo berekane ko beguriwe umurimo w’Imana kandi batandukanyijwe n’abasenga ibigirwamana, kandi Imana yabemeye ikabagira ubutunzi bwayo bw’umwihariko. Binyuze muri uyu muhango, bari biyemeje ku rwabo ruhande, kuzuza ibisabwa byari bikubiye mu isezerano Imana yagiranye n’Aburahamu. Ntibagombaga gushaka mu miryango y’abapagani, kuko iyo baza kubikora, bajyaga kutubaha Imana n’amategeko yayo azira inenge; bagakora ibyaha by’ayandi mahanga kandi bagakururirwa gusenga ibigirwamana. {AA 86.3}

🛐 MANA DUHE GUTERA ICYIZERE UMUBIRI/KAMERE TUKWEMERERE UDUSOHOREZE AMASEZERANO TURUHUKIRE MURI KRISTO.🙏🏽

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *