Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 19 MATA 2025.

? ITANGIRIRO 3
[1] Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
[4] Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
[6] Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
[9] Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
[10] Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”
[22] Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”
[23] Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.
[24] Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Ukundwa n’Imana, umunsi w’umunezero. Satani yari umuturanyi wa bugufi w’urugo rwa Adamu na Eva kandi yari afite umugambi wo kubasenyera. Kurikirana uko yageze ku ntego ye.

1️⃣ GUCUMURA KWA ADAMU NA EVA
?Mu Itang 2 twabonye umuryango unezerewe wa Adamu na Eva wari utuye muri Edeni. Umunezero wabo wari ufite ikigombero: kumvira Umuremyi. Itang 2:8-17 Imana yahaye umuntu uburenganzira bwo kurya ku biti byemewe ariko imubuza kurya ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi. Imana ntiyaremye umuntu umeze nk’irobo (imashini itiyobora) ahubwo yaremye umuntu ubasha guhitamo. Satani wari umuturanyi wa bugufi w’urugo rwa Adamu na Eva yagambiriye kubasenyera kandi yabigezeho. Urwango Satani yanga umuryango rwahereye muri Edeni. Anyuze mu nzoka, Satani yacumuje Adamu na Eva barya ku giti cyabuzanijwe.
✳️ “Kuko yari atacyemerewe guhungabanya umutekano mu ijuru, urwango Satani yari afitiye Imana yaruhinduriye mu mugambi mushya wo kurimbura ikiremwamuntu. Yiyemeje kuvutsa Adamu na Eva umunezero n’amahoro bari bafite muri Edeni nk’uko na we yari abibuze by’iteka ryose. Ayobowe n’ishyari, yiyemeje kubateza kutumvira, maze abazanira igishinja n’igihano cy’icyaha.” AA 24.1. Uru rwango ntaho rwagiye, rwarushijeho gukara.

2️⃣ UMUTABAZI W’ITEKA RYOSE
✴️ Gucumura k’umuntu byatunguye umuntu ariko ntibyatunguye Imana. Imana igiye kurema umuntu yamenye ko azacumura. Yamenye ikibazo kare maze itegura igisubizo cyacyo kare. Satani n’abadayimoni be bavugije impundu kubwo gucumuza umuntu ariko ijuru ryaratabaye.
✝️ “Umwana w’Imana, akaba Umutware w’icyubahiro w’ingabo zo mu ijuru, yagiriye impuhwe abo bantu bari bacumuye. Umutima we wuzuye imbabazi zitarondoreka igihe ishyano ryo kurimbuka kw’isi ryazamukaga rikagera imbere ye. Nyamara, urukundo rw’Imana rwari rwarateguye umugambi wo gucungura umuntu. Umunyacyaha wicaga itegeko ry’Imana yaburaga ubugingo bwe. Mu bari ku isi yose no mu ijuru, umwe gusa ni we wenyine washoboraga kujya mu cyimbo cy’umuntu, akuzuza ibyo itegeko risaba. Nk’uko itegeko ari iriziranenge nk’uko Imana ubwayo izira inenge, UMWE GUSA UFITE UBUBASHA NK’UBW’IMANA, NIWE WASHOBORAGA GUHONGERERA ICYO GICUMURO. Nta wundi uretse Kristo washoboraga gucungura umuntu akamukura mu muvumo wo kwica amategeko, akongera kumuhuza n’ijuru.” AA 33.2
➡️ Kristo niwe wongeye kurema urwango hagati y’umuntu na Satani. Nyuma y’igitambo cy’intama Adamu na Eva batambiye muri Edeni mbere yo kuyirukanwamo, bongeye kugira ibyiringiro kubwa Kristo wari kuzaba igitambo gihoraho cy’icyaha cyabo. Igihe gikwiye gisohoye (Gal 4:4) Kristo yasohoje ubutabazi bw’iteka ryose maze inyokomuntu iracungurwa.
⚠️ Kubwa Kristo, ya Edeni twanyazwe turi hafi kuyisubizwa irimbishijwe kurenza mbere. Akira Kristo, areme urukundo hagati yawe n’Imana kandi areme urwango hagati yawe na Satani.

? DATA WARAKOZE KO IKIBAZO KIVUTSE KRISTO YATUBEREYE IGISUBIZO CY’ITEKA RYOSE. DUHE KUMWAKIRA.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *