Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 29 WERURWE 2025.

? IBYAHISHUWE 4
[2]Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho.
[8]Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”
[9]Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe,
[10]ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati
[11]“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”

Ukundwa n’Imana, umunsi w’umunezero.
Dukomeje gushakashaka uko Ibyahishuwe biba koko ibyahishuwe, ntidukomeze kubihunga no kuvuga ko bitumvikana kandi Imana yarabihishuye. Bituma turushaho kumenya gukomera kw’Imana, isaha y’ubuhanuzi ndetse n’urukundo ruhebuje ikunda umuntu yaremye. Ibisobanuro by’Ibyahishuwe bihora bitera imbere uko Imana iguhishuriye umucyo wundi. Ushobora gusonakirwa kimwe none ejo ikindi n’ubundi ikindi.
Mwuka Wera dusobanurire.

1️⃣GUKINGURWA K’URUGI (Ibyah 4:1)
? Mu ijuru hari urusengero rukomeye cyane (Ibyahishuwe 11:1, 14:17, 15:5, 15:8, ,16:1,16:17). Umuhanuzikazi w’Imana na we yararweretswe mu Ntambara Ikomeye p.488.
➡Urugi rero Yohani yabonye rukinguye ni urw’urusengero rwo mu ijuru.
Kubera ko uru rusengero ari ihema ryo guhamya (Ibyah 15:5), ikingurwa ryarwo rero ni itangira ry’Imanza.
Urusengero rwo mu isi rw’Abayuda rwari mu ishusho y’urwo mu ijuru (Kuva 25:9).
Yohani rero yinjijwe ahera cyane abona Imana n’ibyegera byayo.

2️⃣YABONYEYO IBIKI? (Ibyah 4:2,3)
? Ibyo yabonyeyo ni nk’ibyo na Daniyeli yeretswe (Dan 7:9,10).
UYICAYEHO ni Umukuru nyiribihe. Kandi ubwo Yohani yabonye intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, na Daniyeli yaravuze ati “nkomeza kwitegereza kugera aho bashyiriyeho intebe z’ubwami” .
Ibyo bombi babonye birasa, buri wese yabivuze mu buryo bwe.
Ibuye rya Yasipi (ryera de) nibyo Daniyeli yavuze adaca amarenga ati imyambaro ye, yeraga nka shelegi, umusatsi ari nk’ubwoya bw’intama bwera. Daniyeli ati intebe yayo yasaga n’ibirimi by’umuriro (utukura nka safiro). Na Ezekiyeli yaraheretswe (Ezek 1:26-28).
UMUKOROROMBYA. Ubaho iyo hari imvura n’izuba.
Izuba ni ukuri kw’Imana, imvura ni amarira cg agahinda k’umuntu utsinzwe n’ukuri kw’Imana. Iyo yihannye agakurikiza uko kuri, umukororombya uboneka mu bugingo bwe:
Ukuri n’agahinda birahura.
Umurava n’imbabazi z’Imana birahura bigatuma umutima ucururuka. (Zaburi 85:10)
Yesu asabana n’uwo muntu; wihannye by’ukuri, aramubabarira, akamuhobera.
Muri Ezek 1: 28, na we yabonye umukororombya nk’ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana (burimo uko kubabarira umunyabyaha).
SIMARAGIDO ni ibuye ry’icyatsi kibisi. Uko ku kimera iri bara rigaragaza gukura no kurumbuka, iyo izuba n’imvura byahuriye mu mutima w’umuntu, nibwo imbabazi n’ubuntu by’Imana bihoberana, umuntu agakura mu bya Mwuka , akagira amahoro yo mu mutima Kristo atanga.

3️⃣NI BANDE YABONYEYO (Ibyah 4:4-11)
ABAKURU 24:
Bari bicaye ku ntebe z’ubwami (trônes cg thrones), bivuze ko bari bararazwe ubwami. Bambaye imyenda yera (ari intungane).
Amakamba bambaye ni ikimenyetso cy’intsinzi. Bavuye rero ku isi kuko niho satani yamanukiye, bageragezwa na we ariko baratsinda.
Ibyah 5:8 tubona ko bari abatambyi, abarengezi, kuko bari bafite inzabya zuzuye amasengesho y’abera bo mu isi. Aba 24 ni abazutse bakazamukana na Yesu mu ijuru ubwo yazukaga bakazamukana mu ijuru (Matayo 27:52,53)

IMYUKA 7 Y’IMANA (um 5).
Ni Umwuka Wera ushyitse ubera hose icyarimwe (Imigani 15:3)
Ugereranya kandi amatabaza 7, kuko Mwuka wera ari We umurikira imitima y’abantu (Yoh 16:13)

INYANJA Y’IBIRAHURI (um 6)
Amazi agereranya abantu (Ibyah 17:15), inyanja rero ni ukuvuga abantu benshi cyane.
Ibirahuri cg isarabwayi birabonerana, niko n’abantu bose babonerana iyo bari imbere y’Imana. Ireba mu ntekerezo zabo mu rubanza, abantu ni nk’ibirahuri bibonerana kuri Yo. (Zab 139:7,12; Umubw 12:14; Luka 12:1-3). Kandi aba bantu benshi nibo Daniyeli yeretswe mu rubanza ( Daniyeli 7:10).

IBIZIMA 4 (Ibyah 4:6-8)
Ni ABAKERUBI (Ezek 10:16). Ibizima Yohani yeretswe ni nabyo Ezekiyeli yabonye (Ezek 1:26)
Bifitanye isano n’imigabane 4 abisirayeri bigabanyagamo bakambitse, buri wose ufite ibendera ririho ishusho y’ikizima kimwe (Kubara 2:1-3, 10,18,25)³
YUDA : ibendera ryariho INTARE
EFUREMU : ikimasa
RUBENI : umuntu
DANI : ikizu kiguruka
➡Uko Ibi bizima bihora bizengurutse intebe y’Imana, niko n’iriya migabane 4 y’Abaheburayo yazengurukaga ubuturo bwera.
Kuzura amaso kw’ibizima, bisobanuye ubwenge bihebuje bwabyo. (Ibyah 4:8)
Bishinzwe kubahiriza Imana no kuyerereza (Ibyah 4:8-11)

Muvandimwe Nshuti, niba wajyaga wibwira cg ushidikanya ko ijuru ritabaho urahishuriwe, abahanuzi beretswe ntibabonye neza amagambo yo gukoresha, bagerageje kugenekereza. IMANA ifite intebe yayo, ubuturo bwera bwo mu isi bwari igishushanyo y’ubwo mu ijuru. Imbabazi n’umurava by’Imana bigendereye agakiza ka muntu. Natwe twunge mu rya biriya bizima 4, imitima yacu n’amajwi yacu bivuge ngo

? “UWERA, UWERA, UWERA NI WE MWAMI IMANA ISHOBORABYOSE, NIYO YAHOZEHO, IRIHO KANDI IZAHORAHO . Amen??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 4: INTEBE Y’UBWAMI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *