Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’urwandiko rwa 1 rwa PETERO usenga kandi uciye bugufi.

? 1 PETERO 4

[1] Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha,
[2] ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.
[3] Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.
[4] Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya,
[7] Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.
[12] Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano.
[13] Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.
[17] Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?
[18] Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mbese wibuka ko iyi si izarangira? Wibuka ko kubabara no kurira bizashira? Wibuka ko gukora ibyaha bizagira iherezo? Kanguka kuko iherezo rya byose riri bugufi.

1️⃣ IHEREZO RYA BYOSE RIRI BUGUFI

?Petero avuga ko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora. Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya.(Umur 3,4)

➡️ Petero ati: “Abapagani batangazwa n’uko mutagifatanya ibyaha byabo.” Iki ni igitangaza gikomeye. Kuba umuntu yakoze icyaha si igitangaza kuko twese tuvuka duhengamiye ku cyaha. Igitangaza ahubwo ni ukubona umuntu adakora icyaha agakora icyiza. Nubona umuntu akoze icyaha ntibizagutangaze ahubwo nubona umuntu akoze icyiza uzabe ari bwo utangara. Umukristo nyawe ntafatanya ibyaha n’abapagani.

▶️Um 7 Petero ati: “Iherezo rya byose riri bugufi.” Iyi ni inkuru nziza ku bana b’Imana ariko ikaba inkuru mbi ku bana b’umubi. Kwiba, kwica, kurenganya, kubabara, kurira, kurwana n’icyaha, intambara z’isi, umubiri na Satani byose biri hafi kugira iherezo. Iyi ni inkuru nziza cyane! Mugenzi wicogora komeza urwane intambara nziza yo kwizera kuko uri hafi kwambikwa ikamba ry’abaneshi.

2️⃣KUBABAZWA KU BWA KRISTO

?Yitegereje imbere mu iyerekwa rya gihanuzi, maze akareba ibihe biruhije itorero rya Kristo ryanyuzemo, intumwa Petero yasabye abizera gushikama mu gihe cy’ibigeragezo n’imibabaro.
Yaranditse ati:”Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano”.(Umur 12)Ibyak n’int 306))

▶️Ibigeragezo ni umugabane umwe mu nyigisho zitangwa mu ishuli rya Kristo, kugira ngo bitunganye abana b’Imana bibakureho inkamba z’iby’isi. Ibigeragezo ni inzitizi ni uburyo Imana yatoranije kugira ngo itunganye imyifatire y’abana bayo kandi babashe kunesha.

▶️Hari igihe kimwe Petero yanyuzemo,atifuza kubona umusaraba mu murimo wa Kristo. Ubwo Umukiza yamenyeshaga abigishwa imibabaro n’urupfu byari bimutegereje, Petero yariyamiriye ati:”Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”(Mat 16:22)

▶️Kwibabarira kwa Petero gukomotse ku kwifatanya na Kristo mu kababaro kwamuteye guhubuka yamagana ibyajyaga kuba kuri Yesu .Kuri Petero ryari isomo risharira kandi yarisobanukiwe buhoro buhoro,amenya ko inzira ya Kristo ku isi yanyuraga mu kubabazwa cyane no gucishwa bugufi.Nyamara mu bushyuhe bw’itanura ry’umuriro niho Petero yagombaga kwigira isomo ry’inzira ya Kristo.
Ubwo imbaraga ze zari zimaze kudohorwa n’ubusaza n’imirimo yakoze, yabashije kuvuga ati :”Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.(Umur 13)Ibyak n’int 307))

⏯️Abababazwa nk’uko Imana ibishaka, ubugingo bwabo bubikijwe mu Mwami ibihe byose.Wowe bite n’ibikugerageza ?ubyitwaramo ute?ukwizera kwawe kuri he?
Bana n’Umwami wacu uciye bugufi, usaba kwezwa kuko nyuma y’ibyo byose hari urubanza.

3️⃣ URUBANZA

?Ku murongo wa 17 Petero avuga ko Urubanza ruzabanziriza mu b’inzu y’Imana.” Nshuti mukundwa, uziko ibyiza n’ibibi ukora byose bizaza mu rubanza? Kanguka utazabura umurage w’abera.

✳️ “Kubw’ubuntu bw’Imana no kubw’umuhati wabo udacogora, bagomba kuba abaneshi mu ntambara barwana n’ikibi. Mu gihe urubanza rugenzura rugikomeza gukorwa mu ijuru, kandi ibyaha by’abanyabyaha bihana bikaba biri gukurwa mu buturo bwera, hagomba gukorwa umurimo udasanzwe wo kwezwa no kuzinukwa icyaha mu bana b’Imana bakiri ku isi. Uyu murimo uvugwa mu buryo busobanutse mu butumwa bwo mu Byahishuwe 14.” II 424.1

? IHEREZO RYA BYOSE RIRI BUGUFI. MANA USHIMWE KO TUGIYE KURUHUKA. DUHE KWITEGURA. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *