Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 1 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 10 GASHYANTARE 2025.
? 1 TIMOTEYO 5
[1]Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure nka bene so,
[2]abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.
[8]Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.
[13]Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.
[21]Ndakwihanangiririza imbere y’Imana na Yesu Kristo n’abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw’umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.
[23]Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura.
[24]Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma.
[25]Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Iki gice kiti duhugurane mu bugwaneza n’urukundo rwa kivandimwe, twite ku bapfakazi kandi kandi tugire imibereho yubahisha Imana.
Mwuka Muziranenge atwereke inzira.
1️⃣KWITA KU BAPFAKAZI
? 1 Tim 5:13 “Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye”.
? Imana yishimira kubona abantu basobanukirwa n’ahari intege nke zabo kandi aho kwirengagiza inenge zabo, bagakwiye gushyira imbaraga zidacogora mu kuzitsinda. (Manuscript 24, 1887). – 1BC 1108.2
➡️Igihe abantu bagira intege nke mu byo bavuga cg bakora, byaba ikibazo babaye birengagije inenge zabo cg bagasa nk’abumva nta kibazo ziteye. Emera intege nke zawe, kandi uhumuke umenye inenge zawe ufate icyemezo cyo guharanira kubikosora kandi usabe Imana ibigushoboze.
2️⃣IBY’ICYAHA BIKOREHO NONE
?1 Tim 5:24-25
Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma.
[25]Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.
?Ikurwaho ry’icyaha—Kuri bamwe ibyaha byabo bijya ahagaragara hakiri kare, bikaturwa bikahanwa, kandi bikibagirana bikabakururira mu rubanza hakiri kare. Ku mazina y’aba bantu hakandikwa ko bababariwe. Ariko abandi ibyaha byabo bizagaragara nyuma, ntibikurweho no kwihana no kwatura, ibi byaha bizaguma kwandikwa imbere y’amazina yabo mu bitabo byo mu ijuru (Manuscript 1a, 1890). 7BC 916.3
➡️Muvandimwe genzura ibyawe ubishyire imbere y’Imana, ubiyaturire kandi wihane koko. Ubabarirwe none kuko niho honyine uzi ibyaho, iby’ejo bibara eb’ejo. Icyemezo gifite agaciro ni icyo ufata none. Uwiteka adushoboze kwiyarura bigishoboka.
⚠Nshuti Muvandimwe, imiryango yacu, abapfakazi n’abandi bababaye, kutabitaho ni ugusuzugura impanuro duhabwa n’ibyanditswe. Imirimo n’ubwo atariyo iduhesha agakiza, niyo izaduherekeza mu rubanza. Ni imbuto batumenyeraho ko twakijijwe n’ubuntu k’ubwo kwizera.
? DATA TUBASHISHE KUBAHO NK’ABAKUMENYE BAKAGUKIRIKIRA .?
Wicogora Mugenzi
Amena