Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 19 Mutarama
? ABEFESO 5
[1]Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa.
[2]Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.
[3]Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera,
[5]Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana.
[6]Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y’ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira.
[7]Nuko ntimugafatanye na bo,
[8]kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo,
[9]kuko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.
[10]Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.
[11] Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane
[12]kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.
[14] Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!”
[15]Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,
[16]mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yacu yadukunze urukundo rutarondoreka, kubera ko imico yayo kamere yayo ari urukundo, irashaka ko natwe tuyigana bityo kamere yacu ikagenda iburiramo kubwo kwigana Imana tugahinduka ibyaremwe bishya.
1️⃣KWIGANA IMICO Y’IMANA
?Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.(Mat 5:48)
?Imico y’Umukristo irangwa n’imibereho ye ya buri munsi. Yesu yaravuze ati, “Nuko igiti cyiza cyose cyerai⁸ imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.(Mat 7:17) Umukiza wacu yigereranya n’umuzabibu maze abamukurikira bakagereranwa n’amashami.
▶️Abivuga yeruye ko abagomba kuba abigishwa be bose bagomba kwera imbuto, kandi anerekana uko babasha amashami yera imbuto.”Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye”(Yoh 15:4).
✳️”Imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: Urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka, kugwa neza no kumenya kwifata.(Gal 5:22,23) Iyi ni mico myiza ni yo musingi w’amategeko y’Imana agaragarijwe mu mibereho y’umuntu.
❇️Itegeko ry’Imana ni ryo rufatiro rwonyine ruranga imico mbonera. (Imibereho Yejejwe 51)
⏩Uko urushaho kwegera Yesu, niko uzajya usanga yuko urushaho kuba mubi mu maso yawe, kuko urushaho kubona neza bigatuma ibidatunganye byawe, birushaho kugaragara cyane, bitagira ihuriro n’ingeso za Yesu. Ibyo ni bimera bityo bizaba bigaragaza kandi yuko imbaraga y’Umwuka wera ihembura izaba igukanguye….. Niturushaho kumushaka no gushaka ijambo ry’Imana niho tuzarushaho kugeza ingeso ze no kugira ishusho ye irabagirana muri twe.(Kugana Yesu 47)
2️⃣UKO ABAGABO N’ABAGORE BAKWIRIYE KUMERERANA
?Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
?Pawulo aratwereka uburyo Kristo ariwe tugomba gufatiraho icyitegererezo muri gahunda zose. Kristo yakunze itorero araryitangira, arariyobora kandi aribeshaho. Nicyo gituma imibanire y’abakristu igomba gushingira ku rukundo rwa kivandimwe, igashingira ku kubahana no kwitangira abandi bagasezerera burundu kwikunda kose.
❇️Mu rugo Abagore bakwiriye kugandukira abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami wacu, Abagabo bagakunda abagore nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira.
Iyi nshingano ni iy’izahabu,kuko Imana niyo yivugiye iti :”Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe”.(Itang 2:24) Uwikunda aba akunda umugore we kdi uwanga umugore we nawe aba yiyanze, niyo mpamvu umugore n’umugabo bakwiriye gukundana bakagira icyitegererezo kuri Kristo n’Itorero.
? DATA MWIZA TUBASHISHE KUGIRA URUKUNDO RW’UKULI.?
Wicogora Mugenzi!