Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 17 Mutarama 2025
ABEFESO 3
[1]Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.
[2]Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu,
[3]ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make.
[6] yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
[7]Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo.
[8] Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,
[9]njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose,
[10] kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi
[11]nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yagambiriye kera gukiza umuntu kandi imutegurira kumenya ubwiru bw’urukundo rwayo ngo muri Kristo amenye kandi ahabwe ibyasezeranijwe.
1️⃣NAHEREWE UBUNTU KUBWIRIZA ABANYAMAHANGA UBUTUMWA BWIZA
?Umukiza yashakaga kubwira abigishwa be ukuri kujyanye no gusenya urukuta rwatandukanyaga Abisiraheri n’andi mahanga. Uko kuri kuvuga ko ‘abanyamahanga bagomba kuba abaraganwa n’Abayahudi’ kandi bagaheshwa n’ubutumwa bwiza kuzaraganwa n’Abayahudi ibyasezeranijwe muri Kristo Yesu.’ (Abefeso 2:14; 3:6).” INI 15.4, 5.
➡️ Pawulo yakoze umurimo ukomeye mu gihe cye wo kumenyesha abanyamahanga ubutumwa kandi abemeye babaye umwe na Kristo.
⁉️Mu gihe cya none se aho njye nawe turarikirwa kwamamaza ubutumwa bw’Abamarayika batatu, ubigeze he?Wakiriye irarika?cg uracyiturije? Ijambo ry’Imana riragira riti : “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize”.(Mat 24,14) Umaze kugera kuri bangahe ? Bangahe bazabyina insinzi bakanezeranwa n’Umwami wacu kubera wowe? Ni ahanjye na we ngo tujye ku murimo, twamamaze ishimwe ry’Iyaduhamagaye tuvuga ubutumwa bwo kugarura abantu kuri Kristo nk’uko yabivuze muri Matayo 28,19.
2️⃣PAWULO ASABIRA ABEFESO
Pawulo yarapfukamye asabira Abefeso gukomezwa imitima, abasabira ko Kristo yahora mu mitima yabo kandi abasabira ko bashorera imizi mu rukundo rw’Imana kugira ngo buzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana (im 14-19). Pawulo yabasabiye azi neza ko Imana imwumva kandi izakomeza. Imana yacu iyo tuyisenze iradusubiza. Nuyigana ntizagusezerera amaramasa
? “Ntitugomba kwizera tubitewe n’uko twabonye cyangwa twumvise ko Imana itwumva. Tugomba kwiringira amasezerano yayo. Iyo tuyisanze twizeye, ibyo dusaba byose bigera ku mutima w’Imana. Iyo dusabye imigisha yayo, tugomba no kwizera ko tuyihawe, kandi tukayishimira ko twamaze kuyihabwa. Maze ahasigaye tukajya mu mirimo yacu, twiringiye ko imigisha tuzayibwa igihe tuyikeneye cyane. Igihe twiga kubigenza dutyo, tuzamenya ko amasengesho yacu asubizwa. Imana izadukorera ‘ibiruta cyane ibyo dusaba,’ ‘ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri,’ kandi ‘n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero.’ Abefeso 3:20,16; 1:19.” UIB 124.4
➡️ Mukundwa. Fata umwanya uganirire n’Imana mu ijambo ryayo. Tinyuka gusaba Imana ibirenze kuko ishobora gukora ibiruta ibyo dusaba (Abefeso 3:20). Nuyisenga ntuzaruhira ubusa. Yesu ati: “Musabe muzahabwa.” Mat 7:7. Ishyuza iri sezerano.
? DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO RWAWE BIDUSHOBOZE KUBIHAMIRIZA ABATARABIMENYA?
Wicogora Mugenzi!