Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 15 Mutarama 2025

? ABEFESO 1

[3]Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
[4] nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
[5] Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
[6]kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.
[7] Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,
[11] Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo
[12]ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana yadutoranije kera ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo. Isuzume neza urebe niba ibikorwa byawe, imibereho yawe bihesha Imana icyubahiro.

1️⃣ TUMENYE EFESO
? “Mu gihe cy’intumwa igice cy’uburengerazuba cya Aziya Ntoya cyari kizwi nk’intara y’Abaroma yo muri Aziya. Efeso, yari umurwa mukuru w’icyo gice, yari isangano rikomeye ry’ubucuruzi. Icyambu cyaho cyari cyuzuye amato kandi inzira zaho zari zuzuye abantu bavuye mu bihugu byose. Nk’uko i Korinto hari hameze, Efeso hari ahantu hagaragara ko hazatanga umusaruro mu ibwirizabutumwa bwiza. Efeso ntiwari umugi mwiza kurusha iyindi gusa, ahubwo wari waranasayishije mu byaha kurusha indi mijyi yo muri Aziya. Ubupfumu no kwinezeza kuby’umubiri byari byarabaye gikwira mu baturage. Abagome bo mu nzego zose bari barahawe intebe mu nsengero kandi n’ingeso mbi by’indengakamere zariyongeraga cyane.” INI 174.2, 177.1
➡️ Nubwo Efeso Satani yari yarahashinze ibirindiro, Pawulo yahakoze umurimo haboneka itorero yise abera bo muri Efeso. Abo nibo yandikiye

2️⃣KRISTO N’UMURYANGO W’IMANA

?Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.(Yoh 15:16)
?Itorero ni umuryango w’Imana uri ku isi; ni abambasaderi b’ubwami bw’Imana; ni Umudugudu w’ubuhungiro Imana yashyize mu isi yagomye; ni ishyanga ry’abera mu isi y’icyaha. Umutwe w’iri torero si Petero, si Pawulo, si intumwa iyo ari yo yose ahubwo ni Kristo Yesu (um 22).
➡️ Itorero nubwo Satani yarirwanya ate rwose ntazigera arinesha kuko Kristo ni We urihagazeho. Ubufasha bwose itorero rikeneye bwarateganyijwe. Kristo ni We Mugaba w’itorero kandi bidatinze agiye kurineshereza aryishyire ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari.

▶️Ku bw’urukundo Imana yadukunze, Ikarudukunda tutarabaho rwatumye itanga umwana wayo kugirango gucumura kwacu kutazadutandukanya na Yo. Ni umugisha ubonerwa muri Kristo wenyine, nta handi. Gumamo.

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UMUGISHA UTANGA UBONERWA MURI YESU KRISTO?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ABEFESO 1: IMIGISHA Y’IMANA IBONERWA MURI YESU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *