Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 05 MUTARAMA 2025.

? 2 ABAKORINTO 10
[3] Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu,
[4] kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.
[5] Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.
[10] Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”
[11] Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.
[15] Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n’ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Pawulo wari igikoresho cy’ingenzi cya Satani akiri Sawuli, ubu noneho turamwiga ari igikoresho cy’ingenzi mu murimo w’Imana. Yabaye umubwiriza wageze ku ntego.

1️⃣ NTITURWANA MU BURYO BW’ABANTU
? [3] Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, [4] kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.”

? “Ntabwo ibyiringiro byacu biri mu muntu, ahubwo biri mu Mana ihoraho. Dukwiriye kwiringira dufite icyizere cyuzuye ko kubw’ikuzo ry’izina ryayo izahuza ububasha bwayo bushobora byose n’umuhati w’umuntu. Twambaye intwaro zo gukiranuka kwayo, dushobora kunesha umwanzi wese.” AnA 94.3

➡️ Urugamba rw’umubiri rutegurwa mu buryo bw’abantu kandi rurwanywa mu buryo bw’abantu. Pawulo rero si urugamba rw’umubiri Imana yamuhamagariye kurwana ahubwo yahamagariwe urugamba rw’Umwuka. “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:12. Urugamba nk’uru rusaba intwaro z’umwuka. Pawulo yari yarinjiye mu ntambara ikomeye iri hagati ya Kristo na Satani kandi yari umurwanyi weruye wa Kristo.

2️⃣ UMUBWIRIZA WA BUCECE
? [11] “Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.”
➡️ Pawulo yakoreshaga uburyo bubiri abwiriza kandi yigisha: (1) kubwiriza/kwigisha akoresheje ijwi rye; (2) kubwiriza/kwigisha akoresheje inyandiko ze. Kuri Pawulo, inyandiko ze zari umubwiriza wa bucece uhora ubwiriza, ahugura, yigisha kandi ashimangira ubutumwa bw’Imana. Na Kristo akiri ku isi yakoresheje ijwi rye yigisha ariko asubiye mu ijuru akomeza kubwiriza akoresheje inyandiko (Bibiliya). Birashoboka ko hari aho ijwi ritagera ariko inyandiko ikahagera. Hari benshi bacagaguye iminyururu ya Satani binyuze mu mubwiriza wa bucece (inyandiko). Bidatinze tugiye kubona benshi biyegurira Imana nk’umusaruro w’umubwiriza wa bucece (igitabo).
? “Ibitabo byatanzwe n’ababwiriza butumwa b’abanyamwete bizaba byarigaruriye imitima myinshi, nyamara imitima myinsi yanyuzwe nabwo izaba yarabujijwe gusobanukirwa n’ukuri cyangwa kukugenderemo. Noneho imirasire y’umucyo w’ubutumwa bwiza izarasira ahantu hose, maze ukuri kose kumenyekane, abana b’Imana b’indahemuka bacagagure ingoyi zari zarababoshye. Amasano y’imiryango, n’amatorero yabo ntibizaba bigifite imbaraga zo kubaherana. Ukuri kurusha agaciro ibindi byose. Nubwo hazaba imbaraga zikomeye zirwanya ukuri, umubare munini uzamasha guhagarara mu ruhande rw’Imana.” II 592.3
⚠️ Nshuti mukundwa, nubwo Pawulo yageze kuri byinshi mu rugamba rw’intambara ikomeye, ntiyigeze abyirata. Yaravuze ati: [17] “Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, [18] kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.” Nugera ku ntsinzi ntuzishyire hejuru ahubwo uzareke Imana ikogeze. Kora uruhare rwawe mu rugamba ruri hagati ya Kristo na Satani. Niba urwanira Yesu, ambara intwaro zose z’Imana kuko tutarwana urugamba rw’umubiri.

? MANA DUHINDURE ABASIRIKARE BAWE BARWANA URUGAMBA RW’UMWUKA. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *