Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 28 UKUBOZA 2024.

? 2 ABAKORINTO 2
[4] Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.
[6] Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,
[7] ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze.
[8] Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.
[14] Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,
[15] kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ese waba uri umugisha ku bo mubana cyangwa uhura nabo? Umwana w’Imana wese ni impumuro nziza hagati y’abakira n’abarimbuka.

1️⃣ KUDATERERANA UWAHANWE
? Pawulo yakundaga abakristo b’i Korinto kugeza ubwo abandikira abogoza amarira (um 4). Umwungeri mwiza akunda intama ze ku buryo yanazipfira. Pawulo yabwiye Abakorinto ko umuntu wahawe igihano adakwiye kugirwa igicibwa/intabwa ahubwo bakwiriye kumuha hafi no kumuhumuriza kugira ngo aticwa n’agahinda. Yarongeye ati: “Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.” Um 8.
⚠️ Iyo umuntu ahawe igihano mu itorero kubw’ikosa yakoze, burya aba afite ipfunwe ku buryo atagaragarijwe urukundo ashobora kuba umunyago wa Satani. Abizera n’abayobozi bagomba kumuba hafi bakamusura, bakamusengera kugira ngo atazimira agata urwuri rw’Uwiteka.
✳️ “Abizirika ku cyaha cyo kwihandagaza bagomba guhezwa bakava mu itorero, nyamara Kristo azi kamare yacu neza n’uburyo twacira abandi imanza. Kenshi abo Kristo agaruza umurunga w’urukundo, twe tubaciraho iteka ryo kurimbuka. Twebwe duhawe uburenganzira twabacira urubanza rubi, maze bigatuma bazimiza ibyiringiro byabo.” IyK 27.2
⚠️Naba ndinde ucira urubanza mugenzi wanjye? Si byiza kwihutira guhana umuntu ku mugaragaro, ahubwo mu rukundo ni ugusaba kuyoborwa n’Imana mu kumugaruza ineza n’urukundo.

2️⃣ TURI IMPUMURO NZIZA
? Ikinyuranyo cy’ijambo impumuro ni umunuko. Uwakiriye Kristo ntanukira abandi ahubwo arabahumurira; si uteza ibibazo ahubwo azana ibisubizo; si umuvumo ahubwo ni umugisha. Pawulo ati: “Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.” Um 15.
✳️ “Isi yuzuye uburwayi, imibabaro no gukiranirwa. Hafi na kure hari abantu bari mu bukene no guhagarika umutima, baremerewe cyane no kumva bafite umutima ubashinja icyaha kandi bari kurimbuka kubwo kutabona icyabakiza. Ubutumwa bwiza bw’ukuri buri imbere yabo, nyamara ntibabura gupfa bitewe n’uko urugero rw’abagombye kubabera impumuro y’ubugingo izana ubugingo ahubwo ari impumuro y’urupfu. Ubugingo bwabo bunywa ibisharira bitewe n’uko amasōko arimo uburozi mu gihe yagombye kuba isōko y’amazi adudubiza kugeza ku bugingo buhoraho.” AnA 212.3
⚠️ Nshuti mukundwa, kuri iyi sabato isoza umwaka, menya ko urugero utanga rushobora gutuma abantu bakizwa cyangwa se bakarimbuka. Kuva uyu munsi reka ube impumuro n’urumuri hagati y’abakira n’abarimbuka. Ba ambasaderi w’ijuru aho uri hose, urangwa n’urukundo ruva ku Mana.

? TUMENYE KO UKO TWITWAYE BIGIRA ABO BIKIZA CYANGWA BYANGIZA; MANA DUHINDURE IMPUMURO NZIZA MU BANDI. ?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “2 ABAKORINTO 2: TURI IMPUMURO NZIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *