Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 24 UKUBOZA 2024.

?1ABAKORINTO 14.
[1]Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.
[5]Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.
[6]Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
[11]Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n’uvuga na we yambera umunyamahanga.
[20]Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
[22]Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
[27]Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
[28]Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.

UKUNDWA N’IMANA amahoro abe muri wowe.
Impano zahawe abizera zifite intego yo kubaka imitima y’abagize itorero, n’abandi bamenyeshwa ubutumwa bwiza. Ntabwo zigambiriye kwishakira ikuzo n’ibyubahiro. Ikoreshejwe neza kandi mu gihe cyayo, nta mpano n’imwe yo gusuzugurwa.

1️⃣UBAHANUZI BURUTA KUVUGA INDIMI ZITUMVIKANA
?Impano y’indimi kimwe n’izindi mpano zose zifite akamaro uko twabibonye, nk’uko nta rugingo rw’umubiri rwavuga ko rufite akamaro kurusha urundi. Impano zose zubahwe. Ariko indimi abantu batumva, zigamije kuzamura ubwibone no kwerekana ko ufite impano gusa zicecekerwe mu iteraniro.

? Ese utizera utazi iby’ Imana yayimenya kubera indimi zitumvikana, ntazangirango basaze (Um 23)?
Ariko niba umwigisha asobanuriye abamwumva ibyanditswe mu rurimi bumva neza, umunyabyaha akamenya uko yashayishije akihana ngibyo ibigaragaza ko byarimo Umwuka w’Imana.
Petero abwirije akoresheje ibyahanuwe n’uko bigenda bisohora, bumva ubutumwa mu ndimi zitandukanye, hihana ibihumbi bitatu.
➡Twirinde rero kugwa mu mutego w’umwanzi wo kuvuga indimi zitagize icyo zimariye uzumva, zo gushaka gukuza inarijye. Impano y’ubuhanuzi yahawe itorero, yongera umucyo mu nzira igana ibudapfa. Ikoreshejwe neza (itavangiwe)iruta kure iy’indimi zitumvikana.

2️⃣IMPANO NI NZIZA MU GIHE CYAZO
?Impano zose zikoreshwe mu kubaka abizera kandi bikurikije gahunda. Impano nziza ikoreshejwe nabi cg mu gihe kitari cyo, ntiba ikibereye abandi umugisha.

3️⃣KUTAVUGA KW’ABAGORE MU RUSENGERO
?Umuco wo kubwiriza kw’Abagore wari i Korinto utari mu yandi matorero. Ntibabujijwe kutavuga rwose kuko yashoboraga kuvuga ibyo yeretswe, kuririmba, gutanga ubuhamya. Mu 1Abakorinto 11:5 bahanura, muri Luka 2:38 Ana mwene Fanuweli ahaguruka akavuga…).
Byari Umuco mu Bayuda ko n’umwana ubishoboye yemererwa kuvuga aho kugira ngo umugore avuge mu iteraniro. Ariko ntibivuze ko abagore bagomba kurebera umurimo ahubwo ingufu zabo zirakenewe cyane.
⏯️Mu gitabo, Urugo rwa Gikiristu igice cya 40, hagaraza ko nta murimo mwiza umugore yakora uruta kwigisha no gutoza ab’umuryango we gukorera Imana. “Nta buryo na bumwe bundi, umubyeyi w’umugore yafashamo itorero, burenze guha igihe ab’umuryango we mu kubigisha no mu kubatoza ” AH 247.1
⏯️EGW akomeza avuga ko umugore adakwiye kwemera inshingano zatuma atabasha kwita ku muryango we.
Mumenye neza ko abadaha agaciro inshingano zabo zo mu rugo, batiteguye no gukora umurimo wo gukiza imitima y’abandi(AH 245.4)
➡Kwereza rero umugore umurimo w’ubugabura (Pasteur)mu itorero ry’Imana ntaho Bibiliya iri kubishyigikira. Ariko kubwiriza ubutumwa bireba buri muntu wese waremwe n’Imana, ntiyaceceka iby’urukundo rwayo ngo bikunde. Abagore bazirikane ko inshingano yabo nyamukuru ari ukwita ku miryango yabo, bakayegereza IMANA.

⚠Nshuti Muvandimwe, impano zose zibereho kubaka imitima y’abantu, atari ukwishakira ikuzo. Ababyeyi bibuke ko icyo bazabazwa bwa mbere ari iby’uko bigishije kandi bagatoza imiryango yabo inzira y’Imana. Imana idufashe ngo duharanire mberere na mbere kuyihesha ikuzo aho kwigaragaza ubwacu.

?DATA MWIZA KOMEZA KUDUHISHURIRA IMPANO WADUHAYE, N’IGIHE CYO KUZIGUKORESHEREZA.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *