Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 20 UKUBOZA 2024

? 1 ABAKORINTO 10
[1] Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,
[2] bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,
[3] bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka,
[4] kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.
[5] Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.
[6] Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.

[12] Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.
[13] Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

[31] Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.
[32] Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana,
[33] nk’uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Yesu yazanywe no “kugira ngo amareho imirimo ya Satani.” “Muri we harimo ubugingo,” kandi aravuga ati, “Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Aracyafite imbaraga itanga ubugingo nk’iyo yari afite ari hano ku isi. Zaburi 103:3. UIB 176.6

1️⃣ UMUYOBOZI W’UBWOKO BW’IMANA MU BIHE BYOSE
?Muri rimwe mu masomo meza cyane kandi ahumuriza dusoma mu buhanuzi bwa Yesaya, havuzwemo inkingi y’igicu n’umuriro mu rwego rwo kugaragaza uko Imana izita ku bwoko bwayo mu rugamba rukomeye ruheruka buzarwana n’imbaraga z’ikibi muri aya magambo: “Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabaho igitwikirizo. Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura” (Yesaya 4:6,6). AA 186.2

⏯️” Umunyezaburi aravuga ati: “Asanzura igicu cyo kubatwikira, n’umuriro wo kubamurikira nijoro.” (Zaburi 105.39).

✳️Ibendera ry’Umuyobozi wabo utaraboneshwaga amaso ryahoranaga nabo. Ku manywa igicu cyabayoboraga inzira kandi kikabakingira izuba. Cyabakingiraga ubushyuhe bwinshi, kandi amafu n’amahumbezi byakivagaho byabasubizagamo ubuyanja mu butayu bwumagaye, butera inyota. Nijoro cyahindukaga inkingi y’umuriro, yabamurikiraga aho babaga babambye amahema yabo kandi igahora ibabera igihamya yuko Imana ihorana na bo. AA 186.1

2️⃣ GUTSINDA IBIGERAGEZO
?Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira [Umur 13]

✳️Abemera Kristo, maze hanyuma bakigamba bati, “Narakijijwe, ” bari mu kaga ko kwiyemera. Batakobwa kumenya intege nke zabo n’uko bagomba guhora bakeneye imbaraga ziva ku Mana. Iyo igishuko kije, benshi bamera nka Petero bakagwa mu cyaha. “Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” 1 Abakorinto 10:12. Amahoro yacu gusa ni ukutagira ubwo twiyemera, ahubwo tugahora twisunga Kristo. IyK 70.5

⏯️ Imana ntiba yararinze Petero ikigeragezo, ariko iba yaramurinze gutsindwa. Iyo Petero aza kumvira imiburo ya Kristo aba yararinze ibirenge bye akagenda afite ubwoba ko ashobora kugwa. Kandi aba yarafashijwe n’imbaraga y’Imana. IyK 71.1

3️⃣ IYO MURYA CYANGWA IYO MUNYWA
?Intumwa Pawulo iravuga iti: “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse. (1 Petero 2:9). Imana idusaba kurinda imbaraga zose z’umubiri zikaba mu buryo bwiza cyane bushoboka kugira ngo tubashe gukorera Umuremyi wacu umurimo yemera.

✳️ Iyo ibisindisha bikoreshejwe, hazakurikiraho ingaruka nk’izabaye ku batambyi b’Abisiraheli. Umutimanama uzatakaza uburyo washoboraga kumenya icyaha, kandi intambwe yo kwinangira mu bugome izarushaho guterwa kugeza ubwo ibintu bisanzwe n’ibyejejwe bitazongera kugira itandukaniro rigaragara. None se ni mu buhe buryo twagera ku rugero rw’ibyo Imana ishaka?

⏯️ “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” (1Abakorinto 6:19, 20). “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31).

⚠️ Itorero rya Kristo mu bihe byose ryahawe umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba uvuga ngo: “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” Abakorinto 3:17 AA 242.2

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE TUBASHISHE KUKUGIRA NYAMBERE MURI BYOSE?

Wicogora Mugenzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *