Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 CY’URWANDIKO RWA 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 15 Ukuboza 2024
? 1 ABAKORINTO 5:
[1] Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se.
[2] Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,
[3] kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari,
[4] kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we
[5] kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu.
[9] Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi.
[10] Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.
[11] Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.
? Ukunda n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Isano ya hafi kandi yera Imana ifitanye n’abantu bayo igaragazwa mu ishusho yo gushyingirwa. Ubwo gusenga ibigirwamana ari ubusambanyi mu by’umwuka, birakwiriye yuko urwango Imana ibifitiye rwakwitwa gufuha. AA 203.3. Ngaho rero tandukana n’ikitwa ubusambanyi cyose.
1️⃣ UBUGORYI BUKOMEYE BW’ABAKORINTO
?Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. (1 Abakorinto 5:1)
?Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.” 1Tes 4:1-3, 7. Uretse n’ubu busambanyi bw’urukozasoni tubona hano, turasabwa kwirinda ubusambanyi bw’uburyo bwose ndetse no kubugendera kure.
✳️ Itegeko rya kabiri ribuzanya gusenga amashusho n’ibindi bisa bityo bigasimbuzwa Imana. Amahanga menshi y’abapagani yavugaga ko amashusho yabo asengwa ari ibimenyetso byoroheje bifashisha gusenga Imana, nyamara Imana yavuze uko gusenga ari icyaha. Kugerageza kwerekana Imana Ihoraho hakoreshejwe ibintu bifatika bicisha bugufi uko umuntu yumva Imana. Intekerezo z’umuntu zakuwe ku butungane butagerwa bwa Yehova, zishobora kwerekezwa ku kiremwa aho kwerekera ku Muremyi. Uko uburyo umuntu yumva Imana bicishijwe bugufi, ni ko umuntu nawe ata agaciro. “…kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” AA 203.2
⚠️Ibyaberaga I Korinto n’uyu munsi biriho. Umuntu “ukomeye”⚠️Ibyaberaga I Korinto n’uyu munsi biriho. Umuntu “ukomeye” agakora ikibi kikirengagizwa, agatukisha itorero. Ikibi cyose gitukisha Imana n’itorero ntikikirengagizwe, tugarurishe urukundo n’ineza uwatannye.
2️⃣ KUTIFATANYA N’ABANYABYAHA
?Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. (1 Abakorinto 5:10;9)
? Nubwo Yesu yari azi Yuda kuva ku ikubitiro, yogeje ibirenge bye. Uru ni urugero rwiza kuri twe. Igihe tubona ko hari umwe muri twe wasaye mu cyaha, ntitugomba kumuhungira kure. Ntabwo dukwiriye kumutererana ngo maze ahere mu bishuko, cyangwa ngo tumusunikire mu kibuga cya Satani. Ubwo si bwo buryo Kristo yakoreshaga. Ahubwo yabonye abigishwa bari mu makosa maze aboza ibirenge, hanyuma bose barihana uretse umwe. UIB 447.1
⚠️Ese tujya duciraho iteka abanyabyaha? Sibyo kuko twese turi bo. Uwera wabikora ni Imana, ni Kristu wamupfiriye. Tubakururishe ineza n’urukundo.
⏯️Muvandimwe Nshuti y’Imana. Imana niyo yonyine itangira agakiza ubuntu ku bizeye Kristu bose. Abizera bafite uburyo bakwiriye kwitwara babishobojwe n’ubuntu bw’Imana. Iyo bitwaye nabi bigararira bose, bakeburwa n’itorero. Guhana cg guhanwa k’umukristu gito, ntibikwiye gutuma ava ku Mana, bikwiye gutuma yitabwaho bidasanzwe mu rukundo akagaruka mu ishyo rya Kristu, akarindirwamo.
? IMANA IKOMEYE TURINDE UBUSAMBANYI BW’UBURYO BWOSE KANDI UTURINDE GUCIRA ABANDI IMANZA
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka adushoboze kugenda nk’uko abishaka.