Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 01 UKUBOZA 2024
? ABAROMA 7
[1] Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?
[3] Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma atāba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.
[4] Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.
[9] Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.
[24] Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?
[25] Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Abaroma 7 ni igice giteza impaka bikomeye. Pawulo yavugaga intambara ibera mu mutima wa buri muntu ukanguwe n’Umwuka Wera.
1️⃣ UMUGORE WABATUWE
? Um 4, 5 duhamirizwa ko itegeko rihambira umugore ku mugabo we igihe akiriho ariko iyo umugabo we apfuye aba ahambuwe ku mategeko ye akaba yakwishakira undi mugabo. Iri somo rireba buri wese. Ukomoka kuri Adamu wese yavutse afite undi mugabo utari Kristo kandi ni itegeko kumvira amategeko ye. Uwo mugabo ni Satani (Yoh 8:44). Nk’uko umugore agandukira umugabo we niko umunyabyaha utagira Yesu agandukira Satani.
⚠️ None se umuntu ashaka undi mugabo ryari? Kristo (umugabo mushya) niwe ureshya umutima kubwa Mwuka Wera kandi uwemeye irarika rye apfa ku mategeko y’umugabo wa kera (Satani) maze akabaho agandukira umugabo mushya (Kristo). Kumvira amategeko y’Imana utagira Yesu ni ukugerageza ibidashoboka. Ukeneye undi mugabo witwa Yesu.
2️⃣ UMUNTU WO MU BAROMA 7
? Hariho abantu badahakana amategeko y’Imana ariko badashobora kuyumvira nubwo bemera ko ari meza (um 12). Umwuka Wera niwe ukangura umuntu akamumenyesha ko we ubwe atabasha kumvira amategeko ngo akizwe. Umuntu uvugwa mu BAROMA 7 ni umuntu wamaze gukangurwa n’Umwuka Wera akamenya ko ari impezamajyo akaba ari kurwana intambara ibera mu mutima ishingiye ku mategeko y’Imana.
✳️ “Pawulo yifuzaga cyane kubonera no gukiranuka, akananirwa kubyishyikiriza, ni ko gutera hejuru, arataka ati: ‘Mbonye ishyano! Ni nde wankiz’uyu mubiri unter’urupfu?’ Abaroma 7:24. Igisubizo ni kimwe gisa, ngiki ngo: ‘Nguyu Mwana w’lntama w’lmana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’ Yohana 1:29.” KY 8.3
⚠️ “Icyaha cyadutandukanyije n’ubugingo bw’Imana. Ubugingo bwacu bwaguye ikinya. Twebwe ubwacu nta bushobozi dufite bwo kubaho imibereho itunganye. Hariho benshi bazi uburyo batishoboye kandi bifuza imibereho y’iby’umwuka yo gutuma bahuza n’Imana; barushywa n’ubusa bahatanira kuyigeraho. Bataka bihebye bati: ‘Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?’ Abaroma 7:24. Mwene abo bantu bihebye kandi bari mu ntambara nibararame barebe hejuru.” UIB 126.3
⏯️ Nshuti mukundwa, kumvira amategeko y’umwuka kandi uri uwa kamere (um 14) ntibishoboka! Ukeneye Kristo uhindura amateka. “Imana ishimwe ko izajya inkiza kubwa Yesu Kristo.” Um 25.
? MANA DUHE GUTANA N’UMUGABO WA KERA MAZE KRISTO ATUBERE UMUGABO MUSHYA. ?
Wicogora Mugenzi