Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 28
[1] Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.
[2] Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese kuko hari imvura n’imbeho.
[15] Bene Data b’i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n’Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.
[16] Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w’abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n’umusirikare umurinda.
[17] Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati”Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma.
[18] Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.
[19] Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra
kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.
[20] Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli biringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”
[21]Na bo baramusubiza bati”Nta nzandiko z’ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi.
[22] Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.
? Ukundwa n’Imana, gira amahoro atangwa n’ijuru. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa turagishoje, ariko icyo dushoje ni Ubutummwa bwanditswe na Luka, Pawulo twabonye muri iki gitabo ubutumwa bwe nibwo tugiye kuzabwinjiramo mu buryo bwimbitse. IMANA IKURINDE GUCOGORA
1️⃣ IHEREZO RY’URUGENDO
?Urugendo rwo kujya i Roma rwabaye rurerure; nubwo bakererejwe n’imiyaga yahuhaga ituruka iyo berekezaga, urugendo rwasojwe amahoro maze u bwato babutsika ku mwaro wa Puteyoli ku nkengero ya Italiya. INI 276.1
⏯️ Aho ngaho hari Abakristo bake maze basaba Pawulo kumarana na bo iminsi irindwi. Umutware uyobora abasirikare yemeye iki cyifuzo n’umutima mwiza. Kuva igihe Abakristo bo mu Italiya baboneye urwandiko Pawulo yandikiye ab’i Roma, bategereje gusurwa n’intumwa Pawulo bafite ubwuzu. Ntibigeze batekereza y’uko bazamubona aje ariE imbohe; ariko imibabaro ye yatumye barushaho kumukunda.
♦️Kuva i Puteyoli ukagera i Roma hari intera ya kirometero 225 kandi amakuru yahoraga ava ku mwaro akagera mu murwa mukuru. Ibyo byatumye Abakristo b’i Roma bamenya ko Pawulo ari hafi maze bamwe muri bo batangira kujya kumusanganira no kumuha ikaze. INI 276.2
2️⃣ HARI UBWO ISHAVU N’IBYISHIMO BIJYA BIHURA
? Nubwo Pawulo yageze i Roma ari imbohe, abaho baramwishimiye cyane.
Urusaku rw’ibyishimo rwumvikanye bitunguranye maze umuntu umwe ava mu mbaga y’abantu agwa mu ijosi rya Pawulo, amuhoberana amarira n’ibyishimo nk’uko umwana yakwakira umubyeyi badaherukana. Abantu bakomeje kujya bamuhobera, bamwitegerezanya amatsiko maze abantu benshi babona ko uwo muntu uboshywe ari wa wundi wari warababwiye amagambo y’ubugingo ari i Korinto, i Filipi na Efeso. INI 276.5
? Kubera urukundo bari bamufitiye, iyo babihererwa uburenganzira, bari kumuheka ku bitugu inzira yose bakamugeza mu mujyi. INI 277.1
⏯️ Abantu bake ni bo basobanukirwa n’amagambo ya Luka avuga ko igihe Pawulo yabonaga abavandimwe, ” yashimye Imana kandi biramukomeza cyane.” (Ibyak 28:15).
♦️Ntiyashoboraga kwicuza ibyamubayeho mu gihe cyashize cyangwa ngo atinye ahazaza. Yari azi ko iminyururu no kubabazwa byari bimutegereje nyamara yari azi ko afite inshingano yo gukura abantu mu bubata burushijeho kuba bubi maze anezezwa no kubabarizwa Kristo n’abo yacunguye.
3️⃣ IVUGABUTUMWA MU BIHE BIDASANZWW
? Pawulo agejekwe i Roma ntiyahise acirwa urubanza. Mu mbabazi z’Imana, uku gutinda kwatumye ubutumwa bwiza bwamamara. Binyuze mu buntu bw’abari bashinzwe Pawulo, yahawe uburenganzira bwo kuba mu nzu yagutse aho yashoboraga kubonana n’incuti ze mu mudendezo ndetse buri munsi akabwira ukuri abazaga kumwumva.
♦️ Bityo yakomeje umurimo we mu gihe cy’imyaka ibiri, “akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha ibyo Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.” Ibyak 28:31. INI 280.1
? MANA WAYOBOYE PAWULO KANDI NATWE UKABA URI UMUYOBOZI WACU, TURINDE GUCOGORA?
Wicogora mugenzi