Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 7:
[2] Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani.
[3] iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’
[51] “Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga ni ko namwe mukora.
[54] Ngo babyumve batyo bazabiranywa n’uburakari, bamuhekenyera amenyo.
[55] Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,
[56] aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”
[59] Bakimutera amabuye, arambaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”
[60] Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira. Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana asabe mu mutima wawe. N’ubwo barenganije Stefano, yasinziriye abasabira !

1️⃣ STEFANO ABWIRA ABAYUDA UBUHANUZI ASHIZE AMANGA
? Mu gice cya 6 cy’Ibyakozwe n’Intumwa, abayuda bafashe Stefano, bamurega ibinyoma, baramufata bamushyira abanyarukiko. Bati twumvise avuga ati ‘Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’”Bamutumbiriye, babona mu maso he hasa n’aha marayika. Igice cya 7:1 – Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?” Maze Sitefano avuga ashize amanga, abasobanurire ubuhanuzi, ahera kuri Aburahamu agera kuri Mose. Ati: murwanya Umwuka Wera, mwica ababuze ibyo kuza kwa Mesiya n’uko bamugambaniye bakamwica!

➡️ Igihe Sitefano yasabwaga kugira icyo avuga kuri ibyo birego aregwa, yatangiye kwisobanura mu ijwi ryiza kandi rituje rwumvikaniraga abari muri icyo cyumba cy’urukiko. Yireguje amagambo yakoze ku mitima y’abari aho bose, atangira abibutsa amateka y’ubwoko bw’Imana bwatoranijwe. Yaberetse ko asobanukiwe neza amateka y’Abayahudi ndetse n’ubusobanuro bwayo mu by’umwuka bwigaragarije muri Kristo. Yabasubiriyemo ubuhanuzi bwa Mose bwaganishaga kuri Mesiya buvuga buti: “ Uwiteka Imana yanyu, azabahagurukiriza umuhanuzi, uvuye muri bene wanyu umeze nkanjye, muzamwumvire.” Yashyize ahagaragara ukuba indahemuka kwe ku Mana no ku myizerere ya Kiyahudi, ari nako yerekanaga ko amategeko Abayahudi biringiraga ko yabahesha agakiza atigeze ashobora gukiza Abisiraheli kuyoboka ibigirwamana. Yahuje Yesu Kristo n’amateka yose y’Abayahudi. Yababwiye ku iyubakwa ry’urusengero rwubatswe na Salomo ndetse no ku magambo yavuzwe na Salomo na Yesaya bagira bati, ” Imana kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu; nk’uko umuhanuzi yabivuze ati, ‘Ijuru ni intebe yanjye, isi nayo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki ? Kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye.’”Yesaya 66:1-2 (INI 65.3)

2️⃣ BAMWICISHA AMABUYE
? Aho kugira ngo bihane, imitima yabo yarinangiye, bazabiranywa n’uburakari, bamuhekenyera amenyo!

➡️ Sitefano abonye ubugome bamurebanaga, abona ko ibye birangiye ariko ntiyadohoka. Kuri we gutinya urupfu byari byamushizemo. Uburakari bw’abatambyi n’urusaku rw’ikivunge cy’abantu bari aho ntibyigeze bimutera ubwoba. Ibyari imbere ye byaje kuyoyoka bisimburwa n’iyerekwa. Yabonye amarembo y’ijuru akinguye maze yitegereje abona ubwiza bwo mu ijuru na Kristo ameze nk’uhagurutse ku ntebe yiteguye gukomeza umugaragu we. Sitefano avuga n’ijwi ryo kunesha ati: “ Dore, mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’Umuntu ahagaze iburyo bw’Imana”. Ibyak 7:56. (INI 66.2)

➡️ Ubwo yarondoraga ibyiza yari ahanze amaso, byatumye abanzi be bananirwa kubyihanganira. Bizibye amatwi kugira ngo batumva ibyo yababwiraga, “ basakuza cyane, bamugwirira icyarimwe, baramukurubana bamuvana mu murwa. ” Ibyak 7:58. “ Bakimutera amabuye, arambaza, aravuga ati: “MwamiYesu, akira umwuka wanjye.” Arapfukamana, avuga ijwi rirenga ati: ‘Mwami, ntubabareho icyi cyaha.’ Amaze kuvuga atyo, arasinzira.” Ibyak 7:59, 60. (INI 66.3)

Stefano yasinziriye asabira imbabazi abamwicaga, kandi Imana yumvise gusenga kwe, kuko Sauli yaje guhinduka Paulo wamamaje ubutumwa bwiza! Birakwiye ko natwe twereka ineza abaturenganya cg barwanya ubutumwa bwiza, kuko guhora ni ukw’Imana.

?MANA YACU, TURINDE KWITURA INABI UYITUGIRIRA, AHUBWO TUBASABIRE GUHINDUKA NO KUKWIYEGURIRA

Wicogora mugenzi.

One thought on “IBYAKOZWE N’INTUMWA 7: SITEFANO YIREGURA, BAMWICISHA AMABUYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *