Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

? MARIKO 8
[1] Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyo kurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati
[2] “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.
[3] Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”
[5] Na we arababaza ati”Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati”Ni irindwi.”
[6] Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.
[7] Bari bafite n’udufi duke na two aradushimira, ategeka ko batubaha.
[8] Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yesu ni umunyampuhwe bitangaje. Azi ibyawe mutabaze ntazakumvira ubusa.

1️⃣ YESU ATANGA IFUNGURO

?Mariko 8:2 Yesu yaravuze ati: “Abantu banteye impuhwe”. Agahinda kacu kose, uburwayi bwacu, ingorane zacu, intimba zacu n’ibindi bibazo twagira byose Yesu bimutera impuhwe akifuza kuturuhura. Wihēza Yesu mu gahinda kawe kuko yifuza kuguhumuriza. Yesu ntiyazanywe no kuduha ubugingo gusa ahubwo yazanywe no koroshya imibabaro yacu yose. Ntiyishimira kutubona tugundagurana n’ibibazo twenyine. Wibyihererana kuko ntiyabura uko akugenza. Uwagiriye impuhwe abari bashonje akabagaburira nawe ntiyabura kukumara agahinda.

✳️ “Muri buri kintu cyose kiturushya, aba afite uburyo yaduteguriye tuzakiriramo. Data wo mu ijuru afite inzira igihumbi zo kuducishamo kandi nta kintu na kimwe tuziziho.” UIB 221.4
➡️Tumwisunge muri byose.

2️⃣ YESU AHUMURA UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA
?Yesu nk’uwazanywe no koroshya imibabaro y’abantu, yatabaye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona. Uburyo yamukijije ni icyigisho kuri Lawodokiya ifite ubuhumyi mu by’Umwuka. Yamukijije mu bika bibiri kandi buri gika cyose cyari ingenzi. “Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati: ‘Hari icyo ureba?’ Irararama iramusubiza iti: ‘Ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.’ Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbira irakira isigara ireba byose neza.” Mariko 8:23-25. Amen.
➡️ Kuva mu bapagani mwasangiraga ibyaha burya ni intambwe ikomeye ariko burya ntibiba bikemutse. Kugira ibyo ureka ariko utarahura na Yesu ni ikibazo gikomeye. Abakristo benshi bazi ibyaha bacitseho ariko ushobora gusanga badafite ubuhamya bw’uko bahuye na Yesu ukiza icyaha. Umunyalawodokiya ni umuntu uzi ibya Kristo kandi byinshi akabyumvira ariko agihumye mu by’Umwuka. Ibyo wakora byose utarahumuka nta mumaro bigira. Umuti wa Lawodokiya ni ukwakira Umwuka Wera utuma tumenyana na Yesu by’ukuri.
⚠️ “Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Kristo, ni na ko bimeze muri iki gihe; ntabwo Abafarisayo bazi ubutindi bwabo bwo mu by’umwuka.” UIB 184.5
➡️ Kristo arashaka kudukorera igitangaza. Arakubaza ati: “Hari icyo ureba?” Niba utareba neza burya uracyafite ubumuga bwo kutareba. Mubwize ukuri yongere agukoreho usigare ureba neza. Umwuka Wera yaratanzwe kandi nategurirwa inzira nta kabuza azakemura iki kibazo. Nshuti, iyo utagira Umwuka Wera burya uba ukiri umwanzi w’Imana! Tegura urwabya rwawe (umutima) Imana igusukiremo amavuta y’Umwuka Wera.

? MANA DUHUMURE KUKO TURIFUZA GUHUMUKA. TWUZUZE UMWUKA WERA KUKO NI UMUTI UHUJE N’UBURWAYI BWACU. URAKOZE KO UTWUMVISE. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *